Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020 nibwo uwitwaga umupadiri akiyambura ikanzu yera akayoboka iya politiki y’ibinyoma Nahimana Thomas yatangaje ko ashizeho Guverinoma y’abayobe izajya imufasha guta umwanya no gushaka amaramuko bakesha imbuga nkoranyambaga.
Padiri Nahimana yiyemererera ko Guverinoma ye Ituze ari naho yahereye avuga ko ku bufatanye na Minisitiri we w’intebe Jeana Paul Ntagara bagishakisha ababura mu bo basangiye ubuyobe bagomba kuza kuyuzuriza mu minsi iri imbere.
Muri iyi Guverinoma ya Padiri Nahimana avuga ko umwanya wa Minisitriri w’Intebe yawuhaye umwunganizi we mu wa hafi Jean Paul Ntagara, ari nawe yahise aha inshingano zo kumufasha kubeshya abasigaye ko abashyira mu myanya ya Guverinoma.
Afata ijambo Minisitiri Mushya w’igihugu cyitwa Nahimana yatanze imyanya mu nama nkuru y’Abaminisitiri ku buryo bukurikira,
Minisitiri w’Intebe yagizwe Jean Paul Ntagara
Minisitiri w’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage yagizwe Marie Mediatrice Ingabire
Minisitiriw’Ubutegetsi bw’igihugu yagizwe Joseph Nahayo
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yagizwe Silivia Mukakinko
Minisitiri w’Umutekano yagizwe Justin Safari
Minisitiri usinzwe gucyura impunzi Jeanne Mukamurenzi
Mukamurenzi wagizwe Minisitiri wo gucyura impunzi
Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho yagizwe Flora Karenzi ari nawe wari uyoboye uwo muhango wo gushyiraho guverinoma nta gihugu.
Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Venant Nkurunziza
Abantu benshi bamaze gutahura imitwe ya Padiri Nahimana, aho bemeza ko iyo adaheruka kwinjiza udufaranga twa Yutubi(Youtube) ahimba udushya dukomeza kumukururira abashungerezi ngo abone ko bwacya kabiri.
Nyuma y’ibinyoma byinshi yahimbye bikarangira asebeye imbere y’abo yizezaga ko azabafasha gutaha bagakuraho Guverinoma y’Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Kuri ubu yahisemo kuzana ubundi buryo bwo kurangaza abamushungera akibwirako bamukurikira mu cyiswe “Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro”
Nyamara uyu wiyita uwihaye Imana akeneye kuvuzwa!