Umunyarwanda Hervé Bayingana Muhirwa n’abandi bantu batandatu,urukiko rwo mu Bubiligi rwabahamije ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wagabye ibitero ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem no kuri sitasiyo ya gari ya moshi bigahitana benshi, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.
Uyu munyarwanda n’ubwo yahanishijwe igihano cy’ igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ibihumbi bitatu (3000) by’amayero, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ariko ntiyigeze yamburwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles rwaburanishije uru rubanza ku bitero by’iterabwoba byagabwe i Bruxelles kuwa 22 Werurwe 2016 rwakatiye Mohamed Abrini igifungo cy’imyaka 30.Ni mu gihe Umufaransa Salah Abdeslam usanzwe yarakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bw’u Bufaransa mu 2015 n’ikindi cy’imyaka 20 yakatiwe mu Bubiligi mu 2018 kubera kurasa abantu, rwahisemo kutagira ikindi gihano rumuha.
Oussama Atar yakatiwe igifungo cya burundu adahari kuko bikekwa ko yapfuye.
Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko abandi bakatiwe igifungo cya burundu ari Osama Krayem, Bilal El Makhoukhi na ho Umunya-Tunisia Sofien Ayari agumishwa ku gifungo cy’imyaka 20 yahawe n’urukiko rw’i Bruxelles kuwa 23 Mata 2018 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kurasa ku muhanda wa Dries mu Mujyi wa Forest.
Ali El Haddad Asufi we yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe i Bruxelles ndetse ngo yari inshuti magara y’umucurabwenge wabyo El Bakraoui.
Abacamanza bagaragaje ko yabaga afite amakuru yose y’ibikorwa byategurwaga.
Muri Gashyantare, raporo zimwe zerekanye amakuru yatanzwe n’abashakashatsi n’abagenzacyaha mu Rukiko rw’i Bruxelles ko Muhirwa yagiye ashishikazwa n’ubutagondwa nyuma yo kwinjira mu Idini ya Islam mu 2011.
Ibyaha bahamijwe bishingiye ku bitero bibiri byagabwe mu Bubiligi ku wa 22 Werurwe 2016; kimwe cyagabwe ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem, ikindi kigabwa kuri sitasiyo ya gari ya moshi aho byahitanye abantu 35 mu gihe 300 bakomeretse. Ibi bitero byigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.