Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububirigi, bakoze imyigaragambyo bamagana ibikorwa by’u rugomo n’ubwicnyi biri gukorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa DRC.
Muri iyi myigaragambyo, bavuga ko muri DRC hari kubera ibikorwa by’urugomo bishingiye ku ivangura ry’amoko ndetse ko biri kugagnisha kuri Jenodiside ishobora kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Muri ibi bikorwa bagaragaza, harimo imvugo z’urwango zibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi ,n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi birimo kubakorerwa by’umwihariko mu duce twa Rutshuru ahanzurwa na FARDC no muri Teritwari ya Masisisi.
Bakomeza bavuga ko hari ibimenyetso simusiga ,bigaragaza ko hari bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bakorana n’imitwe ya Mai Mai na FDLR mu kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu duce twa Rutshururu na Masisi no muri Kivu y’Amajyepfo mu duce twa Uvuri,Fizi, Minembwe , aho Abanyamurenge nabo batorohewe n’iyi mitwe ya Mai Mai bashinja gukorana na Leta.
Bongeyeho ko Abanyekongo bavuga Ikinyawanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ,bagomba guhabwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo kimwe n’andi moko y’Abanyekongo ndetse bakabaho batekanye aho guhora bahohoterwa bya hato na hato .
Basabye guvrinoma ya DRC, gukurikirana abari inyuma y’ibyo bikorwa bakajyanwa mu butabera.
Banasabye kandi Imiryangi mpuzamahanga irimo na ONU , kwamagana ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DRC mu maguru mashya, ngo kuko bigaragara ko bishya bishyiri kuri jenoside ishobora kubakorerwa ndetse ko hatagize igikorwa iki kibazo cyarushaho gukomera.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com