Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, witwa Sosthène Munyemana wari muganga w’indwara zifata mu myanya myibarukiro y’abagore mu 1994, yagejejwe imbere y’urukiko.
Munyemana, ukomoka i Gitarama, yabaga i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe jenoside yo mu Rwanda yabaga mu 1994. Ni urubanza rutangijwe nyuma y’imyaka 29, uyu mugabo aba mu Bufaransa, akaba ashinjwa iyicarubozo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 1995, hashize umwaka umwe jenoside yo mu Rwanda ibaye, Munyemana yatangiwe ikirego mu mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa.
Ariko abashinjacyaha bo mu Bufaransa byabafashe imyaka 28 kugira ngo iyo dosiye bayishingeho urubanza.
Munyemana ashinjwa kuba ariwe wari ufite Urufunguzo rw’ibiro by’i Tumba i Butare, byafungirwagamo Abatutsi, bakajya babibavanamo babajyana kubica. Urwo rufunguzo ruzagarukwaho cyane muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023, mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa.
Munyemana, nawe wemera ko yari afite urwo rufunguzo, yavuze ko Abatutsi bahungiye muri ibyo biro, umwunganizi we mu mategeko avuga ko umukiliya we yakoraga k’uburyo yaburizagamo umugambi wo kwica abo batutsi.
Ariko Abashinjacyaha bavuga ko yafungiranagamo Abatutsi mu buryo butari ubwa kimuntu, nyuma bakahakurwa bajyanwe kwicwa.
Ikintu kimwe impande zombi muri uru rubanza zemeranywaho ni uko bitakwihanganirwa ukuntu byafashe imyaka myinshi cyane kugira ngo iyi dosiye igezwe mu rukiko.
Munyemana, uhakana ibyo aregwa, ashobora gufungwa burundu mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye.
Mu Rwanda, mu kwezi kwa Mata 1994, hishwe inzira karengane nyinshi zo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com