Mao Yin washimuswe afite imyaka ibiri y’amavuko, ubwo se yari ahagaze kuri hoteli ngo amushakire amazi yo kunywa bari gutaha amukuye ku ishuri ry’incuke yagaragaye nyuma y’imyaka 32 ibyo bibaye.
Ababyeyi be bari baramushakashatse mu gihugu no hanze yacyo ndetse nyina yatanze impapuro zirenga 100,000 ziriho amakuru y’umwirondoro we, muri uko kumushakisha ariko baraheba.
Aba babyeyi bongeye guhuzwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na polisi kuri uyu wa mbere. Kuri ubu uwo musore afite imyaka 34.Uyu yavuze ko agiye kumarana igihe n’ababyeyi be. (www.newportworldresorts.com)
Li Jingzhi, nyina w’uwo musore, yagize ati: “Ndifuza gushimira abantu babarirwa mu bihumbi badufashije”.
Mao Yin yavutse ku itariki ya 23 y’ukwa kabiri mu mwaka wa 1986.
Mu kwezi kwa mbere mbere y’uko Mao aboneka umubyeyi we Li mu kiganiro n’ikinyamakuru South China Morning Post yavuze ko umuhungu we ari umwana “w’umuhanga cyane, mwiza kandi ufite ubuzima bwiza”.
Uko Mao Yin yaburiwe irengero
Ku itariki ya 17 y’ukwa cumi mu 1988, se Mao Zhenjing yari amuvanye ku ishuri ry’incuke amutahanye mu mujyi wa Xian wo mu ntara ya Shaanxi.
N’uko uwo mwana abwira se ko ashaka amazi yo kunywa, undi na we ni ko guhagarara ku muryango wa hoteli.
Ubwo se yakonjeshaga amazi ashyushye ngo ayahe umwana we, yarebye ku ruhande gato, yongeye guhindukira asanga umuhungu we bamutwaye.
Uwo muryango wamushakishije muri uwo mujyi wa Xian no mu nkengero zawo, ushyiraho ibyapa byo kumurangisha.
Hari ubwo bigeze kugira ngo bamuguyeho, ariko bari bibeshye kuko yari undi muntu utari we.
Madamu Li yageze ubwo areka akazi ngo abone uko ashakisha neza umuhungu we – atanga impapuro zirenga 100,000 ziriho umwirondoro we mu ntara zirenga 10 – ariko ntibyagira icyo bitanga.
Uko imyaka yagiye ishira, yagiye agaragara mu biganiro byo kuri televiziyo nyinshi zo mu Bushinwa asaba ubufasha.
Yakurikiranye abantu bagera kuri 300 ariko asanga nta muhungu we urimo, nkuko ikinyamakuru South China Morning Post gikomeza kibivuga.
Mu mwaka wa 2007, Madamu Li yatangiye gukora nk’umukorerabushake mu kigo ‘Baby Come Back Home’ tugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ‘Mwana Garuka mu Rugo’ aho yafashaga abandi babyeyi gushakisha abana babo bazimiye.
Nk’uko igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa kibitangaza, yafashije abana 29 kongera kubona imiryango yabo, n’ubwo umuhungu we bwite we yari agikomeje kubura.
Avuga ko ashaka gukomeza gukora muri icyo kigo, agakomeza gufasha ababyeyi babuze abana babo kongera kubabona.
Uko Mao Yin yaje kuboneka
Mu kwezi kwa kane, nk’uko igitangazamakuru cya leta kibivuga, polisi yahawe amakuru ajyanye n’umugabo wo mu ntara ya Sichuan mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa, ni nko mu ntera ya kilometero hafi 1,000 uvuye mu mujyi wa Xian.
Ayo makuru yavugaga ko uwo mugabo amaze imyaka arera umwana utari uwe.
Polisi igera kuri uwo warezwe muri iyo myaka nk’umwana mu rugo, ubu akaba ari umugabo w’imyaka 34.
Hakozwe ibizamini by’uturemangingo ngengasano (ADN/DNA) ngo harebwe niba hari isano afitanye na Mao Zhenjing na Li Jingzhi.
Ibizamini byagarutse bigaragaza ko bafitanye isano y’amaraso.
Mao Yin – muri icyo gihe wari warahawe irindi zina rya Gu Ningning – ubu akora akazi ko gutaka mu nzu.
Yavuze ko atazi neza ikijyanye n’ejo hazaza he, ariko ko ubu agiye kubana n’ababyeyi be.
Polisi yavuze ko yari yaragurishijwe akiri umwana, akagurishwa ku giciro cy’ama yuan 6,000 (ni arenga ibihumbi 700 mu mafaranga y’u Rwanda y’ubu) ku bashakanye babuze urubyaro.
Madamu Li yabwiwe iyo nkuru nziza ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa gatanu bihura n’ itariki Ubushinwa bwizihirizaho umunsi mukuru wahariwe kuzirikana ku babyeyi b’abagore.
Yagize ati: “Iyi ni yo mpano nziza cyane kurusha izindi zose nigeze mbona”.
Iperereza kuri iryo shimutwa ryo mu mwaka wa 1988 rirakomeje.
UMUKOBWA Aisha