U Buyapani hagaragaye igikoresho cyitwa” The Giraffenap kimeze nk’akazu. Aho gifasha umuntu kuba yasinzira ahagaze.Mugihe ashaka kuruhuka .
U Buyapani ni igihugu kizwiho gukora cyane ndetse gishyira imbaraga cyane mu gutuma abaturage bacyo bagera kucyo bifuza kugeraho, bityo rero cyabashakiye uburyo bwo kujya baruhuka biboroheye mu gihe bananiwe.
Aho bifuza ko iki gikoresho cyajya gifasha kuruhura abantu igihe bananiwe dore ko bisaba kugirango niba umuntu arushye abone uko aruhuka bikaba byakumira gupfa biturutse ku kunanirwa birenze urugero .
Buri Giraffenap ifite ikoranabuhanga aho ushobora gushyiramo inzogera igukangura bitewe n’igihe ushaka kumara uruhutse.
Utwo dukoresho Kandi ntitugoye kuri buri wese,kuko n’abarebare hari aho ukora kakaba karekare bijyanye n’uko ureshya bityo bikaba byamufasha guhagarara yemye maze agasinzira.
Na none muri The Giraffenap hakorewemo imiziki yoroheje ifasha umuntu guhita asinzira bitagoranye, ndetse harimo igipimo cyo kuringaniza ubushyuhe cyangwa ubukonje kugira ngo ugakoresha aticwa n’icyokere cyangwa se ubukonje.
Urubuga rwatangaje ko Giraffenap ubu zatangiye gukoreshwa cyane mu maduka acururizwamo ikawa “coffee shops” mu Buyapan.
NIYONKURU Florentine.