Indege za gisirikare za Isirayeli zarashe ibisasu bya misile hafi y’umujyi wa Damasi umurwa mukuru wa Siriya, bihitana umusirikare umwe bikomeretsa batatu nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Siriya.
Ibiro ntaramakuru bya Siriya, SANA byatangaje ko umusirikare wa Leta yavuze ko icyo gitero cyabaye saa sita za nijoro cyari kigamije kurasa ku ngabo zirwanira mu kirere kandi hari byinshi cyangije.
Ni igitero cya kabiri Isirayeli igabye ku ngabo za Siriya mu gihe cy’icyumweru kimwe. Kuwa kane w’icyumweru gishize, indege za gisirikare za Isirayeli zasutse ibisasu byo mu bwoko bwa bombe mu mujyi wa Masyaf muri Siriya.
Nta bindi byinshi byatangajwe kuri icyo gitero, kandi Isirayeli ntiyagize icyo ivuga kuri icyo gitero dore ko itakunze kugira icyo ivuga ku bitero igaba muri Siriya mu gihe cy’intambara hagati y’abatuye icyo gihugu.
Ikigo cy’Abanyasiriya giharanira uburenganzira bwa muntu gikurikiranira hafi iby’intambara aho gikorera mu Bwongereza, cyatangaje ko ibitero byagabwe na Isirayeli byari bigamije gusenya ububiko bw’intwaro zo mu bwoko bwa rocket bikoreshwa n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani na Libani ndetse n’indi mitwe yitwara gisirikare. Irani n’indi mitwe yitwara gisirikare byagize uruhare runini mu ntambara y’Abanyasiriya kuva mu 2011.
Mu myaka mike ishize Isirayeli yemeye ko yagabye ibitero kuri Siriya, ibyinshi bigamije gushwanyuza intwaro zakekwaga kuba ziturutse muri Irani zigemuriwe umutwe wa Hezbollah. Mu mezi ashize Isirayeli yagaragaje impungenge ko umutwe wa Hezbollah ushobora kuba utunganya ahantu uzajya wubakira ibisasu bya rudahusha byo mu bwoko bwa misile.
Icyo kigo kandi cyatangaje ko igitero cyagabwe kuri Siriya cyarashe ikigo cy’ingabo zayo gishinzwe kurwanira mu kirere, ubwo cyageragezaga kwirwanaho kimaze kubona ko cyagabweho igitero. Umusirikare umwe yarahaguye, abandi batanu barakomereka. Icyo kigo cyavuze ko abasirikare b’Uburusiya, imwe mu nshuti za hafi za leta ya Siriya, bakambitse hafi aho.