Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko uduce twose M23 igenzura umuturage atekanye cyane kandi ko afatwa nk’umwami.
Maj Willy Ngoma ,atangaje ibi nyuma yaho bamwe mu bayobozi b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru baheruka gutangaza ko M23 iri kwica abaturage mu duce igenzura.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, Maj Willy Ngoma yavuze ko ibyo bikubiye muri gahunda z’Ubutegetsi bwa DRC zigamije gusebya no guharabika Umutwe wa M23.
Yakomeje avuga ko mu duce tugenzurwa na Guverinoma ya DRC, ariho harangwa umutekano mucye uvanze n’ubwambuzi, ubujura ,ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byibasira abaturage.
Yatanze urugero k’ubwicanyi buri gukorwa mu duce tugenzurwa na Guverinoma ya DRC nko muri Butembo, Beni n’ibikorwa by’urugomo n’ubujura mu mujyi wa Goma n’ahandi.
Yagize ati:”Ni ibinyoma bigamije guharabika no gusebya M23. Hano iwacu mu duce tugenzura Umuturage ni umwami ,ariko nushishoza neza uzasanga ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi,Ubusahuzi n’ubujura birangwa mu duce Tugenzurwa na Guverinoma ya DRC.
Reba abantu bari kwicwa muri Butembo,Beni n’ibikorwa by’urugomo birimo ubusahuzi n’ubujura mu mujyi wa Goma, cyangwa se ibyabaye ejo i Kasindi aho ADF yaturikije bombe mu rusengero igahitana imbaga y’abaturage. Ibyo ntabwo wabisanga mu duce tugenzurwa na M23.”
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko niyo wabaza Abaturage batuye mu duce igenzura, bakubwira neza itandukaniro riri hagati ya FARDC na M23 bitewe n’uko aho M23 igeze, harangwa n’mutekano usesuye.
Yongeyeho ko M23, idashobora kwica abaturage kandi mubyo irwanira harimo kubarengera no kubacungira umutekano .
Umva hasi hano ijwi rya Maj Willy Ngoma: