Nyuma y’uko Idamange Iryamugwiza Yvonne atawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB,bumukekwaho ibyaha byo guhamagarira rubanda kwigomeka ku butegetsi n’ibindi byaha bijyanye nabyo,Umuvugizi w’uru rwego RIB Dr.Murangira B. Thiery aganira na Radiyo Ijwi ry’Amerika yavuze ko mbere ya byose uyu Idamange agomba kubanzwa yapimishwa bakareba niba nta ndwara zo mu mutwe arwaye.
Ibi muri icyo kiganiro Umuvugizi wa RIB yavuze ko uyu Idamange Iryamugwiza,RIB yari imaze igiye ikora iperereza ku mbwirwaruhame ze basanga harimo ibikorwa bya Politiki,ariko bakunva harimo n’ibindi bimenyetso by’uko ashobora kuba arwaye indwara zo mu mutwe.
Ingingo yaryo ya 205 iteganya ko ubugenzacyaha bufite uburenganzira bwo kwifashisha inararibonye mu cyiciro runaka mu gihe bibaye ngombwa ko hasuzumwa umuntu hakenewe amakuru yabufasha mu iperereza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 85 agace ka kabiri kavuga ko ukekwaho ibyaha adakurikiranwa igihe bigaragaye ko mu gihe yakoraga ibyaha yari arwaye mu mutwe.
Abasesenguzi bavuga ko ibyo Idamange amaze iminsi akora atari akayihayiho ka Politiki cyangwa guharanira impinduka nkuko abarwanya Leta basanzwe bungukira mu kavuyo babibona,ahuko ko uyu mugore yaba afite ihungabana amaranye iminsi rikomoka k’ubuzima bubi yasizwemo n’umugabo wamutanye abana,agakubitikira muri Kigali
Bityo rero mu gihe ibitaro by’iNdera byakwemeza ko Madame Idamange Yvonne afite indwara zo mu mutwe ,ni imwe mu mpamvu zikuraho uburyozwacyaha kubikorwa byari bigize ibyaha yakekwagaho nkuko biteganyijwe mu ngingo ya 85,yavuzwe haruguru.
Hategekimana Claude