Dr Kizza Besigye yagaragaje akangononwa ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna. Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka igera kuri itatu ufunze, ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugwaho cyane hirya no hino kandi kuba wafunguwe ni icyemezo cyakiranywe yombi ku mpande zombi ndetse no mu Karere k’ Afurika y’Uburasirazuba.
Mu mpera za Gashyantare 2019, nibwo u Rwanda rwari rwatangaje ko Umupaka wa Gatuna ubaye ufunzwe by’agateganyo kubera ko umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza.
Ibihugu byombi byatangiye kuganira ku bibazo byari bihari, abakuru b’Ibihugu bahurira ahantu hatandukanye haba ku mupaka ndetse nyuma haza kubaho ubuhuza.
Muri ibyo biganiro byose, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda ko yahagarika kuba indiri y’imitwe igambiriye guhungabanya u Rwanda no kureka gukorera iyicarubozo Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.
Umwaka wa 2022 usa n’uwabaye intangiriro y’ukwandika amateka mashya hagati y’u Rwanda na Uganda kuko ukwezi kwa Mutarama kurangiye Umupaka wa Gatuna ufunguwe nyuma y’imyaka igera kuri itatu yari ishize.
Ifungurwa ryawo ryakurikiye uruzindiko, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Kuva yava i Kigali, Gen Muhoozi yakomeje kugaragaza ko hari icyizere cy’uko ibihugu byombi bigiye kongera kubana mu mahoro ndetse yongeye kubishimangira kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, ubwo Umupaka wa Gatuna wafungurwaga.
Ni ibintu avuga ko byagizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byombi nk’uko yashimangiye mu ruhererekane rw’ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yavuze ko Perezida Kagame na Museveni bakomeje kumubera intwari.
Gen Muhozi yavuze kandi ko ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ari igikorwa cy’indashyikirwa ibihugu byombi bigezeho.
Ati “Ndashimira abayobozi bacu, Perezida Museveni na Perezida Kagame, ku bwo gufungura byuzuye imipaka yacu.”
Yakomeje agira ati “Ni igikorwa gikomeye tugezeho, ubu abaturage bacu bashobora kugenderanira mu bwisanzure, bagakora ubucuruzi ndetse bakagirana ubusabane nk’uko Imana yacu ihora ibyifuza. Imana ihe umugisha Afurika y’Uburasirazuba.”
Abagande baba abaturage ndetse n’abo mu nzego zitandukanye za leta bakomeje kugaragaza ko bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna.
Muri bo harimo Rtd Col Dr Warren Kizza Besigye Kifefe, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni wavuze ko yakiranye yombi icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura Umupaka wa Gatuna.
Dr Besigye afite akangononwa
Mu kiganiro Morning Breez gitambuka kuri NBS TV, mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, Dr Kizza Besigye yavuze ko ifungwa ry’Umupaka wa Gatuna ryagize ingaruka ku baturage ari na yo mpamvu ari iby’agaciro kuba wafunguwe.
Ati “Ni igikorwa cyo kwishimirwa kuba kera kabaye umupaka wongeye gufungurwa kuko byagiraga ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage ku mpande zombi.”
Dr Besigye yavuze ko ariko mu gihe impamvu zatumye umupaka ufungwa zidashakiwe umuti, uzongera ufungwe.
Dr Besigye yavuze ko uko abibona hari ibintu bitaraca mu mucyo neza kuko Uganda itavugisha ukuri ku bibazo byayo n’u Rwanda.
Yakomeje agira ati “Ngerageje kwihishurira nibwira ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bitarakemuka.”
Ibivugwa na Dr Besigye ariko, bishimangirwa n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE.
Yavuze ko kuba umupaka ufunguwe ari intambwe ya mbere itewe mu gushyira ibintu ku murongo ariko bitavuze ko ibyo u Rwanda rumaze imyaka rusaba Uganda byose byashyizwe mu bikorwa.
Ati “Nongere mbisubiremo n’Abanyarwanda babimenye, Umupaka wa Gatuna guhera ku wa 31 Mutarama 2022, uzaba ufunguye, ni intambwe yo kwishimira ariko ntabwo bivuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uaganda byarangiye.”
Yakomeje agira ati “Ni na yo mpamvu Abanyarwanda basabwa gukomeza kwigengesera bakamenya ko nubwo bemerewe kujya muri Uganda ariko bitavuze ko ibibazo byo kuba hari abaturage bacu bafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo byarangiye.”
Mukuralinda kandi yavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko icyorezo cya Covid-19, kigihari kandi cyatumye urujya n’uruza rw’abantu ruhungabana, bityo bakaba bagomba kubahiriza amabwiriza yacyo.
UWINEZA Adeline