Mu gihugu cya Pakisitani, Umuvugabutumwa ukiri muto, yakoze ibisa n’ibitangaza bitarakorwa n’undi muntu muri iki gihugu, abarenga ibihumbi 16000 bahinduka Abakirisitu.
Umuvugabutumwa Alberto Mvila w’imyaka 29 yakoze ikintu gikomeye kitigeze gikorwa n’undi muntu muri iki gihugu, ahindura Abantu bagera 16,000 bava mu madini basengeragamo yiganjemo Islam bayoboka inzira ya Kristu.
Nkuko Paradize news dukesha iyi nkuru yabyanditse, Mvila ni umuvugabutumwa washinze umuryango awita Belgium is saved akaba yari ari mu ivugabutumwa ry’iminsi 16 muri Pakisitani agamije kwigisha ijambo ry’Imana kugira ngo abantu bahindukire bave mu byaha babe abakirisitu.
Mu nyigisho yagendaga atanga, uyu muvugabutumwa yakanguriraga Abantu kubaha Imana, ndetse akababwira ko nibayitonesha nayo izabatonesha kandi imiryango ifunze igafunguka mu izina rya Yesu.
Mvila ati”Reka abantu bakwite umusazi mugihe ugize Ubugingo intego yawe yambere,Kandi ugakoresha ibyo Imana ishaka ikubwira gukora, mugihe utonesha Imana izaguha ibyo wifuza.Ndagusezeranije Imana izaguha ubutoni Kandi izakingura imiryango utigeze ukomanga.”
Ubu butumwa bwa Mvila bwatumye benshi bo mu madini atandukanye bamwishimira kugeza aho bamuha n’abarinzi bitwaje intwaro,mu rwego rwo kumurindira umutekano ngo hato hatagira umugirira nabi.
Kubwiriza ibya Yesu muri iki gihugu cya Pakisitani ni nko kuba uri kwishyira mu bibazo kubera ko iki gihugu kigendera ku mahame ya kiyisilamu, ndetse n’Abaturage bacyo benshi bakaba ari Abayisilamu. Kwitwa umukirisitu muri iki gihugu ni icyaha gikomeye ndetse benshi bahigwa bukware.
Kugeza ubu Ababarirwa mu bihumbi 16 nibo bamaze guhinduka, kandi Mvila avuga ko agikomeje ubutumwa bwe, nubwo hari abamufata nk’umusazi cyangwa uwahanzweho na roho mbi.