Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yagaragaye yuzuye ibyishimo mu gitaramo gikomeye hamwe n’imbaga nyamwinshi, mu mudiho utagira uko usa bashimira Imana ngo kuko noneho ubu bageze iwabo, abaturage nabo bavuga ko babonye umucunguzi.
Mu makorasi atandukanye baririmbaga Major Willy Ngoma yabwiye abari bamukikije mu mwambaro we wa Gisirikare ko yahagurukijwe no kurengera ubuzima bw’imbaga nyamwinshi y’abavutswa uburenganzi bakabaye bahabwa .
Uyu muvugizi wari yizihiwe yamenyesheje aba baturage ko bagomba gutuza bagashyira umutima hamwe ko babyaye bakarera none igihe kikaba kigeze ngo abo bana babo nabo babarengere.
Si ubwambere uyu musirikare agaragaye yahuje urugwiro n’abaturage mu ngeri zitandukanye, kuko yakunze kugaragara yakirwa n’aborozi bamushimira bavuga ko kuva M23 yagera mu nsisiro zabo , inka zabo zitakiagwa nk’izitagira benezo.
Uyu muvugizi w’izi nyeshyamba kandi asaba abaturage bari bateraniye hamwe mugitaramo ko bagomba gushyira hamwe, bagafatanya kandi bagakundana kugira ngo ababarwanya bazasange barakoze ubusa.
Iki gitaramo kandi cyarimo abana, ibikwerere n’abakuze, maze nabo basa izi nyeshyamba kutazigera babasiga ngo kuko noneho ababicaga uruhongo hongo bahita babamaraho.