Abaturage bo mu karere ka Kayonza,bakomeje kugaragaza impungenge baterwa n’icuruzwa ry’ibigori bitoragurwa mu myanda n’abana bakabishyira abacuruzi, nabo bagatangira kubicuruza n’abajya kubirya, mu gihe biba byajugunywe kubera ko byangiritse.
Ibi bigori kenshi biba byarajugunywe mu kimoteri gitabwa mo imyanda,hamwe n’ibitiritiri, Icyo kimoteri giherereye mu mudugudu wa kinunga mu kagari ka mburabuturo ,mu murenge wa mukarange.
Ni ikimoteri usanga kimenwamo ibitiritiri byinshi mugihe cy’isarura,aho ngo umwe mubagura imyaka iyo amaze kubivungura ,ibitiritiri abijyana muri icyo kimoterino gukuramo ibizima ibipfuye nibyo azana murako gace .
Iyo amaze kubihamena bamwe mu baturage bo muri aka gace barabifata bakabijyanira abatwitsi b’amatafari bo mumatanura naho abana bo bafata ibyo bigori bitujuje ubuziranenge bakabijyanira abacuruzi bakabaha amafaranga.
Umwe mu bana twasanze abitoragura ,yavuze ko bavungura ibigori basangamo bakabigurisha kuri bamwe mubacuruzi ,babahera kuri 400rwf ku ngemeri imwe.
Byuma gatabazi we yavuze ko imodoka izana ibitiritiri iba irimo n’ibigori bitujuje ubuzirznenge aribyo abo bana bajya baza bagatoranyamo ibyo bigori bakabijyanira abacuruzi bo mu mugi wa Kayonza .
Ati’’ni ibi abana birirwamo kuva mugitongo kugeza nimugoroba kandi mbona bibatoza kugira ingeso mbi zo gutunga amafaranga bakiri bato.bikanabaviramo kuyiba ababyeyi babo .kugira ngo abo bana be kuhagira urugomo yurasaba ubuyobozi kubuza ubihamena cyangwa bakahashyira uburinzi.
Undi mubyeyi yagize ati “Umwana uramutuma kuvoma akazana amazi akayatereka hariya ubundi akajya mu kimoteri akirirwamo, urumva ni ikibazo rero. Umwana rero wamenye gutoragura ibi bigori akamenya kwigurira irindazi na bombo nta kintu wamubwira ngo acyumve, n’ubundi aba aziko irindazi ari buryigurire abikuye muri wa mwanda.”
Uyu mubyeyi yavuze ko ari ikibazo kubona abacuruzi bagura ibi bigori, agaragaza impungenge z’uko biba byajugunywe ku buryo ababigura bakabishesha bashobora kubigurisha bigatera abantu indwara zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, gusa ngo bagiye kugikurikirana mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Turaje tugikurikirane turebe, ntabwo nari nkizi, uwamena imyanda cyangwa ibintu ibyo aribyo byose aho bidakwiriye kuba biri ntabwo bikwiriye . Icyo nicyo turi bushakire igisubizo, naho kuba imitekerereze y’abana yahinduka ntabwo abana bakwiriye kuba barimo aho ngaho, ubu tugiye kugikurikirana dushake ibisubizo mu buryo bwihuse.”
Muri iki kimoteri usangamo abana bari hagati y’imyaka itandatu kugeza ku icumi, bavungura ibigori byapfuye. Ibyo bakuyemo ngo babigurisha abacuruzi babahera ku kilo hagati ya 300 Frw na 400 Frw.
NIYONKURU Florentine