Abantu 5 bafashwe na polisi bazira kwinjiza mu gihugu imyenda ya caguwa amabalo agera mu icyenda kandi bitemewe.
Mu Kagari ka kigarama, mu murenge wa kigarama mu karere ka kirehe abantu batanu bafashwe bafite amabalo atanu y’imyenda ya caguwa.
Andi mabalo ane yafatiwe mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kamahoro, Akagari ka Cyembogo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare nyirayo amaze gutoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage
Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru yizewe n’abaturage baturiye umupaka, ko hari magendu y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu ivanywe mu bihugu by’abaturanyi, Polisi yateguye ibikorwa byo kubafata, mu Murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kirehe, ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, hafatirwa abantu batanu bari batwaye ku magare amabalo atanu.”
“Nyuma yaho gato, ahagana ku isaha ya saa mbiri, mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haje gufatirwa andi mabalo ane ya magendu y’imyenda ya caguwa, ubwo nyirayo yari amaze kuyigeza mu rugo, abonye inzego z’umutekano aratoroka.”
SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye iyo myenda ya magendu ifatwa, asaba abaturage gukomeza kubabera ijisho bafatanyije n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.
Yaboneyeho kuburira abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibindi bicuruzwa bitemewe ko nta na rimwe buzihanganirwa kuko budindiza iterambere ry’igihugu.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.
NIYONKURU Florentine
(Zolpidem)