Umuhinzi w’urutoki witwa Kalisa Fidel utuye mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, yemeza ko kuvugurura urutoki, akaruhinga kijyambere byatumye ava ku gitoki cy’ibilo 20 akaba asigaye yeza icy’ibilo 110.
Kalisa Fidel w’imyaka 56 yavuze ko mbere ya 2010 yahingaga urutoki ariko ntasarure igitoki gipima ibilo nibura 20, agasobanura ko mu 2010 yongerewe ubumenyi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.
Yagize ati: “Ntarahugurwa, umusaruro nabonaga mu rutoki ntiwatungaga umuryango wanjye kuko nanjye nahahaga igitoki. Ariko amahugurwa nabonye yamfashije keagura ibitekerezo kuko nahise ninjira mu buhinzi bw’urutoki bugamije guhaza umuryango wanjye ndetse bugasagurira n’amasoko.”
Yakomeje agira ati: “RAB yaramfashije kuva nteye urutoki muri 2010 kugeza ubwo nasaruraga muri 2012 kandi nari nahawe imbuto nziza. Kuva ku mahugurwa no gutegura umwobo no gukurikirana urutoki kugeza rweze. Ubu ndi umufashamyumvire mu Kagari kandi mbasha no gutanga imbuto y’urutoki kuko nabiherewe uburenganzira na RAB.”
Kalisa Fidel kandi yemeza ko ingendoshuri abahinzi b’urutoki bo mu Karere ka Nyagatare bagiriye i Gatore mu Karere ka Kirehe yabafashije gushyira mu bikorwa amasomo yose bahawe.
Yishimira ko ari intangarugero koko abahinzi bo muri Nyagatare baza kumwigiraho ndetse umusaruro we ukaba ugera no mu imurikagurisha.
Gasana Stephen akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ashima uburyo Leta ishyiraho bwo gufasha abahinzi guhinga kinyamwuga ndetse n’abahinzi bakurikiza amabwiriza n’inama bagirwa bakanazishyira mu bikorwa. Ubuhinzi bw’umwuga bugamije guhaza imiryango no gusagurira amasoko.
Yagize ati: “Kugira ngo abahinzi bamenye guhinga mu buryo butanga umusaruro ni uko babona amahugurwa, imbuto n’ifumbire n’ibindi bitandukanye kandi Leta iha abantu ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari bafite ni ibyo gushimwa. Abahinzi nabo Leta iha inyigisho bakazumvira bibagirira akamaro kandi natwe nk’akarere n’igihugu biduteza imbere mu buryo bwagutse”.
Kuri ubu Kalisa Fidel ahinga urutoki k’ubuso bwa Hegitari ebyiri (2 ha) aho afite insina zikabakaba ku 1500 zitanga umusaruro ungana na toni enye buri kwezi, akaba amaze kuguramo imirima ine, kwishyurira abana bane amafaranga y’ishuri ndetse umuto akaba yishyura hafi ibihumbi 100 buri gihembwe n’ibindi bikorwa biteza imbere umuryango we nk’uko Imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com