Byari amarira n’agahinda ubwo umurambo wa Diego Maradona wasezerwagaho n’abantu banyuranye mu murwa muru wa Argentine Buenos Aires.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2020 nibwo habaye imihango yo gusezera bwa nyuma igihangange mu mupira w’amaguru Diego Maradona wishwe n’uburwayi tariki ya 24 Ugushyingo 2020.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake , cyane ko bakurikizaga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’igihugu cya Argentine.Ni umuhango witabiriwe n’abagize umuryango we n’inshuti ze za hafi .

Isanduku ye iriho ibendera rya Argentine n’umwambaro wanditseho amazina yakinanaga mu ikipe y’igihugu biri mu byatumye abitabiriye umuhango wo kumushyingura bafatwa n’ikiniga.
Uko ni nako hanze y’inyubako umuhango waberagamo Polisi yari ihanganye n’imbaga y’abaturage bashakaga kwinjira ngo basezere ku cyamamare cyabo bwanyuma.

Diego Maradona yitabye imana afite imyaka 60, amakuru akaba yemeza ko yapfuye azize indwara y’umutima.

