Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Nzeli 2019, mu Kinigi ho mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 25.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bari barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Uyu muhango witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage b’akarere ka Musanze n’abaturanyi babo bo mu tundi turere ndetse n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi.
Uko umuhango wagenze umunota ku wundi
Saa 02: 33: Perezida Kagame asoze imbwirwaruhame ye
Saa 02: 32: Perezida Kagame, ati ” Ndashimira RDB by’umwihariko abarinda pariki ku kazi keza mu kora, mukomereze aho …dukomeze ubufatanye,”
Saa 02: 30: Perezida Kagame, ati “Baturage twishimira ko ibiva muri Pariki bibagira akamaro, ni yo mpamvu twashyizeho ko 10% ry’ibiva muri parike byajya bibagarukira
Saa 02:29: Perezida Kagame ati, “Dukorana n’abaturanyi bacu barimo DRC na Uganda mu kubungabunga iterambere ry’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko mu mapariki.”
Saa 2: 23: Perezida Kagame ati, “Ndashimira abaturage ba Musanze n’abaturutse ahandi ku muhate mugira mu kubungabunga ibidukikije…abaturage ba Musanze ndabasimira cyane,”
Saa 02:19: Perezida Kagame atangiye ashima abanyacyubahiro batandukandukanye bemeye kwifatanya n’abanyarwanda mu birori byo kwita izina ingagi.
Saa 02:15: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agiye gutanga imbwirwaruhame ye, gusa atangiye asaba ko abaturage babanza bakanyuzaho morale maze hahita hacurangwa ‘Rwanda itajengwa na sisi wenyewe’.
-Umuhanzi Ne-Yo wamamaye mu ndirimbo zidandukanye zirimo ‘Miss Indipendant’, atanze izina rya ‘Biracyaza’
-Ambasaderi Amina Muhamed, atanze izina rya ‘Ingonga’
-Musekura J.Nepo umurinzi wa Pariki y’igihugu y’ibirunga, atanze izina rya ‘Bisoke’
-Dr Kiboro wo muri Kenya, atanze izina rya ‘Ituze’
-Nzuki Antonny, umurinzi wa parike y’Akagera, atanze izina rya ‘Karame’
-Umukinnyi mu masiganwa y’amagare, Joseph Aleluya ataze izina rya ‘Inganji’
-Niringiyimana Emmanuel wubatse umuhanda wenyine muri Karongi, atanze izina rya ‘Nimugwire’
-Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia atanze izina rya ‘Umukuru’
-Louis van Gaal wamamaye cyane muri ruhago atoza amikipe atandukanye arimo Man U, Ajax n’ayandi atanze izina rya ‘Ingongozi’
-Umuhanzi Ngabo Medal bita Meddy, atanze izina rya ‘Inkoramutima‘
-Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams ni umwe mu bise izina ingangi
Saa 1: 13: Kwita izina nyirizina biratangiye
Ubu itorero ‘Mashirika’ riri gukina umukino uvuga ku mibereho y’ingagi.
Mu bashyitsi bahari barimo Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Amina Muhamedi umuyobozi wungirije muri Afurika yunze Ubumwe, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Common Wealth) n’abandi.
Belize Kaliza, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, avuze ko kuva mu mwaka wa 2004 hamaze kwitwa amazina ingagi 281.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV watanze ikaze ku mushyitsi mukuru, asabye ko ku bufatanye na RDB harebwa ibindi bikorwa byajya bisurwa nabyo bikinjiriza igihugu amadevise, muri ibyo bikorwa agaragajemo ‘I Buhanga kwa Gihanga no mu gihondohondo’ ho mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera mu Kinigi ahari kubera umuhango wo kwita izina ingagi. Perezida Kagame ni we mushyitsi mukuru muri uyu muhango.
Ku maso y’abaturage bitabiriye umuhango wo kwita izina haragaragara akanyamuneza mu gihe bagitegereje ko abashyitsi bakuru bagehagera.
Amafoto: Emmanuel Bizimana &Jerome Ndacyayisenga