Kubera imvura idasanzwe yaguye mu gihugu cyacu mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Gicurasi, ikaza kwibasira intara y’Iburengerazuba n’amajyarugu, akarere ka Rubavu karanzwe n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ubuzima, imitungo n’amatungo ndetse n’ibindi.
mu ngo z’abaturage naho hari gutemba imigezi ikomeye
Ibi byabaye muri iri joro aho mu gace ka Nyundo, Mahoko n’ahandi abatuye muri ibi bice bahuye n’uruva gusenya kuko uretse kuzanirwa Ubwato ntakindi cyakorwa kugira ngo hatabarwe abarengewe n’imyuzure yabaheze mu mazu.
ibi ni ibigo byo ku Nyundo nabyo byuzuyemo amazi
Iyi mvura yasenye amazu atandukanye yaninjiye muzitaguye arengera ku bizirimo n’abazirimo bamwe babasha kurokoka abandi bahasiga ubuzima.
iyi mvura kandi yanangije ibikorwa remezo birimo imihanda inzira z’amazi n’ibindi, kuburyo kugeza ubu umuhanda werekeza Karongi ubu ntukiri Nyabagendwa kuko iyi mvura yangije inzira ijyayo.
siho gusa kandi kuko n’inzira yerekeza muri Mahoko uturutse mu mujyi wa Rubavu nawo wabaye ufunzwe kubera ko amazi yafunze amayira.
Aha ni ahitwa mu Rugerero
ibigo by’amashuri bya Nyundo Seminari Ntoya, n’ikigo cy’abakobwa cya Lyce de Nyundo nabo bahuye n’ibi bibazo kuburyo abana batari kwiga kuko amazi yabinjiranye mu mashuri.
Uwineza Adeline