Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uri mu Bufaransa mu nama ebyiri zitandukanye, yahuye na Perezida w’icyo Gihugu Emmanuel Macron nyuma yo kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse muri Afurika n’abayobozi b’ibigo by’imari mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ndetse na France 24, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa bifite intangiriro nziza yo kongera kubaka umubano mwiza wamaze igihe kinini urimo agatotsi, nyuma y’ubushake ibihugu byombi byagaragaje wo kubakira ku kuri nk’uko byagaragajwe muri Raporo Duclert n’indi yakozwe n’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yagize ati: “Ntekereza ko kuri ubu, u Rwanda n’u Bufaransa bifite amahirwe n’intangiriro nziza yo kubakiraho umubano mwiza nk’uko byakabaye byarakozwe na mbere hose.”
Yakomeje agira ati: “Turi mu nzira zo kongera kuwusubiza ku murongo.”
Mu mwaka wa 2019 ni bwo u Bufaransa bwashyizeho Komisiyo Duclert igizwe n’impuguke 15 mu by’amateka, yacukumbuye amateka ari mu nyandiko zishyinguwe mu Bufaransa zose zivuga ku Rwanda no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.