Nyuma y’aho icyorezo cya ebola muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo gikomeje gufata umurego, u Bwongereza bukaba bwatangaje ko bwitegura kohereza impuguke z’ubuvuzi zizobereye mu bumenyi ku cyorezo cya ebola.
U Bwongereza bwongeye gusaba imiryango mpuzamahanga harimo n’abafatanyabikorwa batandukanye guhaguruka bakagira icyo bakora mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’indwara ya ebola kimaze igihe kigaragaye muri congo kugeza n’aho gihitana ubuzima bw’abaturage kuko basanga 1804, mu gihe nta cyaba gikozwe icyorezo cyakwira no mu bindi bihugu.
Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga ry’Abongereza, DFID, mu biro byabyo biri i Kigali, mu itangazo bwashyize ahagaragara bwatangaje ko u Bwongereza bwiteguye kongera kohereza izindi mpuguke mu birebana n’ubuvuzi muri kiriya gihugu ngo bigaragaza ubushake bw’Abongereza mu gufatanya gushakira hamwe igisubizo kirambye kuri icyo cyorezo.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’itumanaho muri DFID, Robert Kamurasi, muri iryo tangazo yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwasabye bimwe mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga kugira icyo bikora ku byerekeranye n’icyo cyorezo cyugarije Kongo aho ari icyorezo cyahitanye abaturage batari.
Leta y’u Bwongereza irasaba ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga gutanga ubufasha mu rwego rw’imari no gukorana na Loni ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO, hamwe na Guverinoma ya Kongo guhagurukira icyo kibazo kiri mu karere.
U Bwongereza bukaba buvuga ko buzakomeza kuba ku isonga mu gufasha muri icyo kibazo, aho bwatanze imiti ifasha mu bikorwa byo gukingira, no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda.
Naho Alok Sharma, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, asanga amafaranga yonyine atazakemura ikibazo cya ebola yugarije kimwe mu bihugu bigize akarere.
Kuba ngo ebola iherutse kugaragara muri Kongo mu mujyi wa Goma, ni ikimenyetso kigaragaraza ko ari icyorezo gishobora gukwira n’ahandi kuko ebola ari ikibazo kitazi imipaka, haramutse hatagize igikorwa inzirakarengane z’abaturage zakomeza gutakaza ubuzima.
Kuva icyorezo cya ebola kigaragaye muri Kongo u Bwongereza bumaze gutera inkunga ibikorwa byo gukingira abaturage, aho abasaga 18 000 bahawe urukingo harimo no gukingira abashinzwe inzego z’ubuvuzi kugira ngo batandura, harimo no kwigisha abagize imiryango uburyo bashobora gushyingura ababo mu gihe hari uwitabye Imana azize ebola mu rwego rwo kwirinda kwandura.
Source: Imvahonshya.co.rw