Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Ukwakira i Goma, iki kibazo cyashyikirijwe Umukuru w’igihugu, nyuma y’ikiganiro mpaka yahaye abadepite mu rwego rwo kugirana inama n’inzego zitandukanye ndetse n’inzego zireba imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama yitabiriwe Perezida w’inteko ishinga mategeko w’igihugu cya Congo n’umwungirije Singoma Mwanza, umuyobozi w’inteko ishinga amategeko mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru, aho yashikirijwe n’ibindi byifuzo bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ubuzima n’ibikorwa remezo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru byose byashyikirijwe umukuru w’igihugu.
Kuri Bwana Kisekedi , abadepite biteze ko guverinoma izashyira ingufu mu gukemura ibyo bibazo.
Mbere gato y’inteko ishinga amategeko, Perezida wa Repubulika yari yagiranyeinama n’abayobozi bakuru Gakondo ba Kivu y’Amajyaruguru.
Mwizerwa Ally I Goma