Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Francois Habitegeko yavuze ko mu gihe gito ahavurirwa indembe mu bitaro bya Gisenyi haraba bashize, anatangaza ko abarwanyi barembye bagiye kujya boherezwa ku bitaro bya Kibuye .
Nkuko yabitangarije RBA, Akarere ka Rubavu kari mu twugarijwe bikomeye n’umwaduko wa Kabiri w’icyorezo Covid-19, aho kugeza ubu mu barwayi 9,117 bari mu gihugu hose, aka karere gafitemo abagera ku 1700.
Muri aba barwayi basaga 1700 babarurwa mu karere ka Rubavu, bivugwa ko 67 % bagaragaye muri uku kwezi kwa Kamena, aho mu mpamvu zikekwa gutera ubwiyongereye bukabije harimo n’ urujya n’uruza rwatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye kuwa 12 Gicurasi 2021.
Guverineri Habitegeko yemereye RBA ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibyumba bike bivurirwamo abarwayi barembejwe na Covid-19 , ibitaro bya Gisenyi bigiye kujya byohereza abarwayi barembye mu bitaro bya Kibuye kugirango abe ariho bavurirwa.
Yagize ati”Mu gihe cya vuba ahavurirwa abarwayi barembye mu bitaro bya Gisenyi haraza kuba hashize, abarwayi barembeye barajya boherezwa mu bitaro bya Kibuye “
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima iheruka igaragaza ko ku munsi w’ejo ku cyumweru abarwayi 741 bashya aribo bamonetse barimo 30 babonetse i Rubavu. Ibi byatumye umubare w’abakirwaye iki cyorezo ugera ku 9,117. Muri aba abarembye ni 26 ni mu gihe ku munsi w’ejo hapfuye abantu 9 bazize iki cyorezo. Mu Rwanda abantu 36,627 bamaze kwandura iki cyorezo kimaze kugera ku ijanisha rya 9.4 % mu bwiyongere bwacyo.