Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2020. Umugabo wakoraga akazi ko kurinda umutekano witwa Rukundo Jean w’imyaka 40 y’amavuko wakoreraga Sosiyete icunga umutekano ya ISCO mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba yirashe arapfa.
Uyu Rukundo Jean yakoraga akazi ko gucunga umutekano mu murenge wa Bwishyura kuri imwe mu mabanki akorera muri ako gace,ariko akaba yari atuye mu murenge wa Gitesi, yombi ikaba ari imirenge ya Karongi. Kugeza ubu impamvu yatumye yiyahura ntiramenyekana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Faustin Ayabagabo yabwiye Umuseke.com ko amakuru yumvise avuga ko uriya mugabo nyuma yo kugera ku iperu aho bajya mbere yo gutangira akazi yagiye ku kazi ke bisanzwe ariko baza gutangazwa no kumva yirashe arapfa.
Ati: “Twumvise ko yaje ku kazi akererewe abaza bagenzi be uko ibintu bimeze ariko aza kwifatanya n’abandi ku iperu nyuma ajya mu kazi ke bisanzwe. Twaje kumva twumva ngo yirashe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Burengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yabwiye Igihe.com ko uwo mukozi yirashe ahagana saa 12h45’ ari mu kazi ke ko gucunga umutekano.
Ati “Nibyo koko yaje kwirasa saa 12h na 45 gusa impamvu zo kuba yirashe nizo zigikurikiranwa, iperereza riracyakorwa kugira ngo tumenye icyatumye yiyica. Ku kazi nta kibazo yari afite.”
CIP Twizere yavuze ko mu makuru bamaze kumenya ari uko nta kibazo yari afitanye n’abo bakorana i Karongi. Yavuze ko hatangiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Rukundo yabaye umukozi wa kabiri wa ISCO wiyahuye mu mezi abiri ya mbere ya 2020.Taliki 10, Gashyantare 2020, undi mugabo wakoreraga ikigo cya ISCO warindaga ishami rya Banki ya Kigali riri ku isoko rya Kicukiro-centre witwa Audace Ntatinya ukomoka mu Karere ka Gicumbi nawe wiyahuye yirashe.
Mu butumwa butangwa n’inzego zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano ni uko abantu badakwiye guheranwa n’ibibazo ku buryo bigeza aho bahara ubuzima bwabo.
Ndacyayisenga Jerome