Ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi abusimbuyeho Nyakwigendera Petero Nkurunziza kuwa 18 Kamena 2020, Proffesseur Filip Reytjens umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’ibihugu biri mu gace k’ibiyaga bigari yabajijwe n’ikinyamakuru mpuzamanga cy’Abongereza BBC niba abona ko hashobora kuba impinduka ku mubano wari umaze igihe utifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwo yari asimbuye Petero Nkurunziza.
Icyo gihe Proffesseur Filip Reytjens yamusubije agira ati:” amezi ya mbere y’ubutegetsi bushya bwa Gen Evariste Ndayishimiye niyo azerekana niba ubutegetsi bwe bwiteguye kuzahura umubano n’ibihugu by’amahanga ndetse n’ibihugu by’ibituranyi cyane cyane igihugu cy’u Rwanda bizaterwa n’uburyo azabyitwaramo”.
Yanongeyeho ko Perezida Evariste Ndayishimiye agomba gukora ibishoboka kugirango agarure imigenderanire n’igihugu gituranyi kuko icyatumye wangirika kizaba kitagihari”
Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’itahuka ry’impunzi z’abarundi zakomeje gutuma ubutegetsi bw’u Burundi bwijundika bimwe mu bihugu zahungiyemo.
Yasubije agira ati:”bizaterwa n’uko Perezida Evariste Ndayishimiye azagerageza kugarura umwuka mwiza mu gihugu cyane cyane ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Icyo ni ikintu agomba gukora mu mizi ya mbere y’ubutegetsi bwe” muri rusange Filip Reytjens yarangije avuga ko ibyo abona atari ibintu bigoye.
Nubwo Proffesseur Filip Reytjens yari yavuze uko abibona, kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi hafi amezi abiri y’ubutegetsi bwe nta kimenyetso na kimwe gitanga ikizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakongera kuzahuka dushingiye ku gitero giheruka ku gabwa ku butaka bw’u Rwanda giturutse i Burundi n’amagambo asesereza, Perezida Evariste Ndayishimiye akomeje kuvuga ku Rwanda.
Kuwa 27 Kamena 2020 hashije iminsi icyenda gusa Evariste Ndayishimiye agiye ku butegetsi, abari bizeye ko mu kuzahura umubano n’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye atazongera kwemerera imitwe irwanya Leta y’u Rwanda gukoresha ubutaka bw’igihugu cye mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Icyo cyizere cyaraje amasinde kuko kuri iyo tariki abantu basaga 100 bitwaje intwaro ntoya n’iziremereye zirimo mashinigani n’izirasa za Rockettes binjiriye mu karere ka nyaruguru bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyanza mu kirometero kimwe gusa uvuye i Burundi.
Mu itangazo ry’ingabo z’u Rwanda ryo kuwa 10 Kamena ryemeje iki gitero rinemeza ko mu bagabye iki gitero hapfuyemo bane abandi batatu bagafatwa mpiri.
Aba kandi ngo basize imbunda na radiyo za gisirikare n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho” force de defense national du Burundi.
U Rwanda rukaba rwarahise rusaba u Burundi ibisobanuro ariko ntacyakozwe.
Usibye ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda biturutse i Burundi amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiye i Busoni mu ntara ya Kirundo kuya 6 Nyakanga 2020 nayo akomeje gushimangira ko ubutegetsi bwasimbuye Petero nkurunziza buzakomeza gutera ikirenge mu ke ndetse no kuba umubano w’ibihugu byombi wakongera kuzahuka bikiri kure nk’ukwezi.
ejo kuwa kane mu Ntara ya Kirundo Bwana Ndayishimiye yemeje ko hari abanditse basaba ubutegetsi bw’u Burundi kubafasha gutaha.
Mu ijambo yavugiye mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye.
Yagize ati:” ntitwifuza ko tugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi.ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’uburundi ariko cyashinze ihwa mu kirenge kugirango turihonyore”
Yakomeje avugako u Rwanda rukomeje kugira impuzi z’abarundi ingwate ruzikumira ngo zidataha.
Hagati aho ariko ntitwakwibagirwa kuvuga ko minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’impunzi mu Rwanda yari yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gufasha impunzi zahisemo gutaha rufatanyije na UNHCR na Leta na za Guverinoma bireba.
Elise Raure Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda nawe yavuze ko nubwo hari amasezerano yo gucyura impumzi hati y’u Rwanda n’u Burundi yo guhera mu 2005 impande eshatu zikaba zigomba kubanza guhura kugira zirebe ikigomba gukorwa mbere.
Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje avugako niba u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi rugomba kubanza kohereza abantu bose bagize uruhare mu gikorwa cyapfubye cyo kugerageza guhirika ubutegetsi i Burundi mu mwaka wa 2015 barangajwe imbere na Gen Godfrey Niyombare
Ati”: niba bashaka ubushuti n’u Burundi nibabanze batwoherereze abo bakoze amabi tubacire urubanza”.
Ni mu gihe leta y’u Rwanda yo yakomeje guhakana ibyo birego ivuga ko mu basirikare bagerageje guhirika ubutegetsi i Burundi nta n’umwe ubarizwa ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko impunzi ziri mu Rwanda ari abaturage zizwi kandi zabaruwe na UNHCR.
Ku rundi ruhande u Rwanda rwakomeje gushinja u Burundi kuba irembo rigeza mu mashyamba abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ahantu ho kunogereza umugambi n’ubwinyagamburiro mu gihe mu mashyamba ya Congo bikomeje kwanga.
Hategekimana Claude