Mu minsi iri imbere tuzafata Goma, Kivu zombi, Grand-Orientale, Equateur, Katanga, Kasai, Bandundu, Congo-Central n’umurwa mukuru
Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare rya AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa, yayoboye urugendo rwiswe urwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni urugendo rwabaye ku wa 20 Mata 2024, rwitabirwa n’abayobozi batandukanye ba AFC/M23, abaturage banyuranye ndetse n’abasirikare ba M23.
Rwakorewe mu gace ka Nyongera rugana Rutshuru, aho abarukoraga bari bafite akanyamuneza baririmba indirimbo zitandukanye zikunze kwifashishwa n’abasirikare.
Ubuyobozi bwa M23, bwasezeranyije abanye-Congo ko bwiteguye kubageza kuri demokarasi, ubwigenge ndetse no kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ni urugendo buvuga ko rushimangira icyizere n’ukwigira by’abanye-Congo baharanira kubaka ahazaza habo aho buri muturage ahabwa agaciro uko bikwiye.
Muri Werurwe 2024, Nangaa yari yatangaje ko ihuriro ryabo ribabajwe n’umutekano muke uri mu gihugu cyabo, by’umwihariko mu ntara ziri mu Burasirazuba, kandi ko ari ingaruka z’ubuyobozi bubi burenganya abaturage, bukanasahura umutungo.
Yagize ati “Aho gukemura ibi bibazo, Leta ya Kinshasa yahisemo gucamo ibice Abanye-Congo, guha intebe ivanguramoko, inzara, ubujura no gusahura umutungo, kwica abanyepolitiki no gukoresha ubutabera.”
Yakomeje ati “Mu minsi iri imbere tuzafata Goma, Kivu zombi, Grand-Orientale, Equateur, Katanga, Kasai, Bandundu, Congo-Central n’umurwa mukuru. Tuzaza i Kinshasa kugira ngo dushyireho ubutegetsi bw’igihugu kubera ko turi mu karengane. Ubukungu bwose bukoreshwa i Kinshasa, bukanyerezwa.”
Kuva aho M23 yinjiriye mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro n’iya politiki rya AFC, yagaragaje ko ifite intego yo gufata ibice bitandukanye bya RDC.