Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu ubusanzwe wizihizwa ku tariki ya 24 Werurwe buri mwaka. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Karere ka Rubavu mu Insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye turandure igituntu”.
Mu buhamya bwatanzwe na Zirarushya Venant umwe mu baturage b’akarere ka Rubavu warwaye igituntu akaza ku gikira yavuze ko igituntu ari indwara izahaza cyane harimo no guta ibiro, ariko ko yagize ubutwari akajya kwa muganga ndetse agafatanya n’abaganga mu gushakisha abo yagiye ahura nabo bagasangira kuburyo babonye abantu bagera kuri 20 banduye igituntu nabo baravurwa barakira.
Migambi Patrick ushinzwe ishami ryo kurwanya Igituntu mu kigo gishinzwe ubuzima yagize ati: ”Uko bihagaze mu Rwanda muri raporo ya OMS ya 2023 yagaragaje ko abantu 56 ku bantu 100,000 barwara igituntu nihafi ibihumbi 7,250 by’abaturage bose, abo twashoboye kubona ni abagera ku bihumbi 6,940 bangana na 91%.”
Yakomeje avuga ko bagifte intambwe ikomeye mugushakisha abantu bakekwaho igituntu kugira ngo bavurwe bakire, gusa ngo haracyari ibogamizi zijyanye n’imyumvire ku bantu bamwe na bamwe banga kujya kwivuza bagakomeza kwihisha mu baturage no kubanduza ndetse bigatuma ntamubare wanyawo uragaragara w’abantu bafite igituntu mu Rwanda.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zandura Dr.TUYISHIME Albert wari uhagarariye Minisitiri w’ubuzima muri ibi birori yavuze ko mu Rwanda bafite gahunda y’uko muri 2035 bazaba baranduye indwara y’igituntu burundu aha akaba yasabye ubufatanye mu nzego zose.
Yagize ati:”Indwara y’igituntu iza ku isonga mu ndwara 10 zica abantu ku isi yose, ariko akaba ari indwara yakwirindwandetse ikanavurwa igakirabivuzengo rero birashoboka ko twese buri wese uruhare rwedushobora kuirwanya tukayikura kuri uwo mwanya riho wo kwica cyangwa kuvutsa abantu ubuzima”.
Yakomeje avuga kandi ko kurwanya indwara y’igituntu mu Rwanda bigenda bitera imbere kubera imbaraga za buri wese bivuze ko ntamuntu wihagije muri uru rugamba ahubwo ko buri wese afite uruhare mu kurwanya iyi ndwara y’igituntu aho imbaraga nyinshi zashyizwe mu gushaka abarwayi, kubasuzuma no kubavura hakiri kare kandi serivisi zose zigatangwa ku buntu
Muri Raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu mwaka wa 2023 yerekana ko mu mwaka wa 2022 abagera kuri Miliyoni 7.5 bagannye amavuriro kwivuza igituntu hanyuma abagera kuri miliyoni 1.3 muri bo cyarabahitanye, muri bo abagera ku bihumbi 167 bakaba bari banafite agakoko gatera Sida.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com