Ku wa mbere tariki 5 Ukuboza 2022 I Kinshasa ubwo yatangizaga inama y’Ihuriro ry’Abagize Inteko Inshinga Amategeko z’Ibuhugu biri mu muryango wa SADC, Perezida Felix Tshisekedi mu vugo idaciye ku ruhande yasabye ko nta yandi mananiza Ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za M23 zitegetswe kuva ku Butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iri huriro, Perezida Tshisekedi yasabye ko abo yise Umutwe w’Iterabwoba aribo M23 n’Ingabo z’u Rwanda bagomba guhita bava mu Burasirazuba bw’Igihugu cye nk’uko bitangazwa na buzzactu.cd.
Ati’’ Dusabye ko Ingabo z’u Rwanda na M23 bahita bava ku butaka bwa Congo vuba na bwangu nta yandi mananiza’’
Tshisekedi yakomeje avuga ko DR-Congo icyo yifuza ari amahoro arambye kandi ko aribyo ikwiye , ati’’ Icyo dukwiye kandi duhora dusaba ni amahoro arambye ndetse no gushyira akadomo ku ivogerwa ry’ubutaka bw’igihugu rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro yaba iy’abanegihugu cyangwa abanyamahanga’’
Perezida Tshisekedi atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize aherutse kwemera ko Umutwe wa M23 ugomba kuguma ku butaka bwa Congo ariko ukarekura ibice byose wafashe ugasubira muri Bisoke nk’uko bikubiye mu myanzuro yafatiwe I Luanda mu minsi ishize.
Umutwe wa M23 wabanje guhakana ko nta gace wafashe uzarekura ariko nyuma ku mugoroba wo ku wa Kabiri ubicishije mu itangazo washyize hanze wagaragaje ko wavuye ku izima ukemera kurekura ibice wafashe ariko ubanza kugira icyo usaba , ibintu benshi bavuga ko ari’Agakino’ kuko byakozwe mu buryo butunguranye kandi nta kintu kidasanzwe cyabaye.
M23 nubwo yemeye kuva mu duce yafashe igasubira inyuma , urujijo ni rwose kuko kugeza ubu ntiharamenyekana igihe bizakorerwa cyangwa aho uzerekeza.Igikomeje kwibazwaho ni uko uyu mutwe wavuze ko ibi byose bizagenwa n’Ingabo za EAC kandi bigakorwa mu mahoro ariko ukongeraho ko utakomeza kurindira umutekano abaturage bari mu bice ugenzura ndetse ko uzawutera wese witeguye kwirwanaho mu buryo bushoboka.
Mwizerwa Ally