Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko azakora igishoboka cyose umutwe wa FDLR ntukomeze kubaho ndetse ko abayiri inyuma ari uburengenzira bwabo atababuza gusa bari gukina n’ibyo batazi.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 , ubwo yakiraga abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira ryabereye muri Kigali Convention Center.
Mu jambo yagejeje ku bitabiriye iri sangira riba mu ntagiriro z’umwaka , Perezida Kagame yavuze ko hari abifuza FDLR ikomeza kubaho ari nayo mpamvu imaze imyaka hafi 30 ivugwa ku butaka bwa Congo ariko ntihagire igikorwa ahubwo yashaka kubivugaho hakazamuka ibirego by’uko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu bityo ko ari ikimenyetso ko ntabushake buhari bwo gukemura ikibazo cy’uyu mutwe.
Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano. Ibyo ntagushidikanya. Nzahora itera mbivuga.”
Perezida Kagame kandi yatanze isezerano ko azakora ibishoboka byose ikibazo cya FDLR kigakemuka ndetse ko nta Jenoside bamwe bakerensa izongera kubaho.
Umwuka mubi hagatu y’u Rwanda na Congo ukomeje gututumba, iki kiguhug gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za Congo ibice bitandukanye birimo imijyi ikomeye, mu gihe u Rwanda narwo rushinja Congo gukorana n’uyu mutwe wa FDLR.
Raporo y’impuguke za UN iherutse kugaragaza ko hari ibimenyetso simusiga ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikorana na FDLR, ibi byashimangiwe n’abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe mpiri na M23.
Hagiye hafatwa imyanzuro itandukanye yo kurandura uyu mutwe wa FDLR ndetse n’amahanga asabwa kuwuha akato ariko ntacyakozwe.
Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ukaba warakwirakwije iyi ngengabitekerezo mu baturage ba Congo aho ubu hakomeje gutangwa impuruza kuri Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi muri Masisi ndetse n’ibikorwa by’urugomo birimo kubibasira mu bice bitandukanye by’iki guhugu.