Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahishuye impamvu ubuzima bwe butakunze kurangwa n’uburwayi mu gihe cy’imyaka 60 ishize, avuga ko atajya arwaragurika ndetse ko muri iyo myaka yose yarwayemo Malaria inshuro ebyiri gusa.
Perezida Museveni yabwiye abaturage ko kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira uburwayi, bagomba kwita ku buzima bwabo bakora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo yuzuye.
Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ubwati y’imbangukiragutabara bugera kuri 12 ku kicaro cy’ingabo zirwanira mu mazi giherereye Entebe ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.
Ubu bwato bukaba buzifashishwa mu gutanga serivisi zigamije gufasha abaturage bagezweho n’uburwayi babarizwa mu birwa by’icyo kiyaga kubageza ku bitaro mu buryo bwihuse mu rwego kuzamura imibereho myiza yabo.
Mu ijambo rye, Perezida Museveni yavuze ko yakunze gukora siporo nka kimwe mu byamufashije kugira ubuzima butarangwa n’uburwayi bwa hato na hato maze asaba Minisitiri w’Ubuzima kwigisha Abanya-Uganda ibyerekeye imirire myiza no gukora imyitozo ngororamubiri nk’uburyo buboneye bugamije kwita ku buzima bwabo.
Aha niho yakomoje ku mateka y’ubuzima bwe aho yababwiye ko myaka 60 atakunze kurwara kubera ko yitaga ku buzima bwe bwa buri munsi kuko yakunze gukora imyito ngororamubiri.
Yagize ati ”Kuva mu myaka 60 ishize narwaye Maraliya inshuro ebyiri gusa kuko nari mfite akazi ko gukora kandi ntabashaga kuba nakora ndwaye. Impamvu ni uko nitaga ku buzima bwange bwa Buri munsi.”
Perezida Museveni yakomeje avuga ko ubwo Icyorezo cya Coronavirus cyadukaga yatunguwe no kubona abaganga be bamupima bakamubwira ko urwego rwa vitamin D mu mubiri we ruri hasi mu gihe, amakuru yamugeragaho yavugaga ko abadafite iyo vitamine ihagije, ari bo bari kwibasirwa n’iki cyorezo.
Ngo yahise asaba abaganga be kumufasha kongera urwego rwa Vitamine D mu mubiri we ariko yongeraho kuba vitamin D yari nke mu mubiri byaratewe n’uko yamaze igihe kirekire mu mashyamba arwana Intambara aho atabashaga kota akazuba ku buryo buhoraho.
Yanavuze ko ikindi gihe yarwaye ari igihe yavunitse ari gukora imyitozo ngororamuburi ndetse bikaba byaragaragaye ubwo yasuhuzaga Perezida Paul Kagame Entebe mu mwaka wa 2018. Icyo gihe ngo akaba yari aziritse Bande ku kaboko ke k’iburyo ariko abantu bamwe babyuriraho ndetse babivugiraho amagambo atandukanye kuko batari bazi ko yavunitse ukuboko.
Camille MUDAHEMUKA
RWANDATRIBUNE.COM