Umusore w’i Karongi mu Murenge wa Murambi wubatse umuhanda wenyine yatangiye kugerwaho n’ibyiza bibanziriza ubundi bufasha yemerewe na Minisiteri ifite Ibikorwa Remezomu nshingano zayo (MININFRA) bitaramugeraho.
Nyuma yo gusurwa akanashyigikirwa na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo, Niringiyimana ubu yamaze gushyikirizwa igare na Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, kugira ngo rizamufashe kwiteza imbere.
Kuva muri 2016, Niringiyimana Emmanuel, ahera kuva mu gitondo kugeza saa sita agataha akogera kugaruka saa cyenda akagataha saa kumi nimwe ahanga umuhanda wenyine wa kilometero zirenga irindwi(7 km).
Nyuma yaho iyi inkuru yanyuraga kuri TV1 yatangazaga, icyateye Niringiyimana Emmanuel guhanga uwo muhanda ngo ari uko yabonaga hari ibihuru byinshi byabangamiraga abahetsi gutambuka.Avuga ko uwo muhanda amaze imyaka itatu awukora, aho ngo abamubonaga atangira kuwukora bamufataga nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Abantu banyuranye barimo n’abayobozi, ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko banyuzwe n’ubutwari bukomeye bw’uyu musore, aho hari n’abamusabiye ko akwiye kugororerwa. Ni muri urwo rwego Entreprise Urwibutso izwi ku izina rya “Nyirangarama” yabimburiye abandi bose ikamushyikiriza ishimwe ry’igare rinariho ikirango cya Sina Gerard.
Hakaba hategerezwe ibindi bihembo birimo ibya Minisiteri ifite mu nshingano zayo ibikorwa remezo (MININFRA), ndetse n’abandi barebwa n’icyo gikorwa cy’indashikirwa.