Mu gihe Inteko ishinga amategeko ya DRC yasabye guverinoma kutazigera ihirahira ngo igirane ibiganiro n’umutwe wa M23 ngo kuko ari umutwe w’iterabwoba ,bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu siko babibona.
Ubwo bari mu nteko ishinga amategeko kuwa 8 Ugushyingo 2022 muri gahunda yo gutora uyu mwanzuro, Senateri Moise Nyarugabo yagaragaje kutavuga rumwe na bagenzi be ,avuga ko gufunga imiryango y’ibiganiro n’umutwe wa M23 muri ibi bihe, bitazacyemura ikibazo ahubwo bizarushaho gutuma gikomera.
Yakomeje abwira bagenzi be b’abasenateri, ko bagakwiye gushigikira inzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma n’umutwe wa M23 aho kuwita umutwe w’iterabwoba ,kugirango ikibazo kibashe gukemuka burundu bitaba ibyo intambara ikaba ishobora kurushaho gukomera , anongera ho ko no kwita M23 umutwe w’iterabwoba ari amakosa.
Yagize ati:” Nk’urikije umwanzuro mwatoye aho muvuga ko umutwe wa M23 ari umutwe w’iterabwoba, kandi mukaba mwanasabye Guverinoma kutazigera igirana ibiganiro nawo, ku bwanjye nsanga ibi ari amakosa akomeye. Gufunga inzira y’ibiganiro n’umutwe wa M23 muri ibi bihe turimo mbona ko bizarushaho gukomeza ikibazo aho kugirango gikemuke. Niyo mpamvu mbasa gushigikira inzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma na M23 kugirango iki kibazo kibashe gukemuka vuba.”
Ibi byatumye bamwe mu badepite bahagurukana ubukana bamagana Senateri Moise Nyarugabo, bamubwira ko impamvu ashigikiye M23, ari uko afite aho ahuriye nayo kuko ari umwe mubafite inkomoko mu Rwanda akaba yaranahoze mu ishyaka RCD/Goma rya Laurent Nkunda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Mbega aba senateri bashigikiye ko M23 ifatwa nkumurwi witerabwoba bo bagambiriye iki?Mbega muri congo iyo igisirikare cya congo ciyemeje gufatanya na fdlr,naba mai mai bizwi ko bafata abatutsi bakabica bakabarya aba senateri ntasoni bafise ryo kwita M23 umurwi witerabwoba !!!! Ahubwo abo ba senateri nibo bashigikiye iterabwoba ryo kumara abatutsi kandi bazobiryozwa.M23 iriko irigwanaho kugira ntibabarye ngo babamare .M23 ihanganye naba canibales barya abatutsi.