Mu iburanisha mu mizi ry’urubanza rw’abakekwaho gukorana n’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa,abaregwa bavuye kuri 25 bagera kuri 32.
Ku barwanyi 25 bari basanzwe baregwa muri uru rubanza hiyongereyeho abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) batanu aribo Pte Muhire Dieudonne, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat n’abasivile babiri aribo Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe aho abaregwa bose bavuga ko bayobowe na Maj Habib Mudathiru bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Iburanishwa rigitangira ku ikubitiro (Rtd)Maj Mudathiru Habibu yavuze ko aburana yemera icyaha cyo kwinjira mu ngabo zitemewe, Cpl Dusabimana Jean Bosco yemera ibyo aregwa byose, n’abandi bakurikiranyweho ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu bagiye bagaragaza ibyo bemera n’ibyo batemera.
Major (Rtd) Habib Mudathiru yari Umuyobozi w’umutwe wa gisirikare w’impuzamashyaka P5 uhuriwemo n’amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda ariyo RNC,PS Imberakuri, Amahoro People’s Congress, FDU-Inkingi na PDP-Imanzi.
Umushinjacyaha yavuze ko bimwe mu byaha bakurikiranyweho ari ubufatanyacyaha ku bugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitari iz’Igihugu, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no koshya abandi.
Yavuze kandi ko Mudathiru by’umwihariko we hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare.
Inzego z’ubutasi za Uganda n’iz’u Burundi zavuzwe muri uru rubanza
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso by’ibyaha n’ibishimangira ko inzego z’ubutasi za Uganda n’iz’u Burundi zafashije abaregwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’Igihugu cy’u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko Mudathiru na bagenzi be batujwe mu nkambi ya Aruwa kandi atari impunzi.
Muri iyi nkambi ngo niho bacuriye umugambi wo kuva Uganda bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze Tanzania, bagera Bijabo mu mashyamba y’aho.
Ubushinjacyaha buvuga ko Cpt Sunday Charles, Cpt Johnson n’abandi ari bamwe mu bagize inzego z’ubutasi za Uganda bafashije abaregwa kwinjira mu gisirikare no kubashakira inzira ibajyana muri Congo banyuze Tanzaniya babanje kunyura mu Burundi.
Aba ngo babahaye imodoka,abarinzi ,ibyo kurya by’impamba ndetse babafasha kwambuka umupaka.
Ubushinjacyaha bwemeza ko inkunga y’u Burundi bwari bwemeye ko ari ugufasha abamaze kugezwa imbere y’ubutabera ndetse kandi ko ngo Kayumba Nyamwasa ubwe yivuganiraga na Maj Mudathiru mu 2017.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko kuba u Burundi bwabijeje kubabonera ubufasha bwose n’aho bazajya bihuriza igihe byaba bibagendekeye nabi bigaragaza uruhare rw’u Burundi mu gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Maj Higiro Robert wahunze u Rwanda uba muri Amerika, na we yajyaga avugana na Mudathiru ndetse akamusaba gushaka abandi basore bo kujyana mu ishyaka rya RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.
MWIZERWA Ally