Kuri uyu wa 23 Kamena 2020 Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ibyo burega Ignace Nkaka wiyitaga La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega we wari ashinzwe iperereza.
Aba baregwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe, birimo ubwicanyi ubushinjacyaha buvuga ko bwakozwe mu gihe cy’ibitero by’abacengezi mu gihe cy’imyaka 20 ishize.
Ni urubanza rwabereye mu rukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka rwa Nyanza ho mu majyepfo y’u Rwanda,urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’ aho abacamanza bari i Nyanza, abaregwa muri gereza n’abashinjacyaha ku cyicaro cyabo.
Muri uru rubanza,ubushinjacyaha nibwo busa n’ubwihariye umwanya munini aho bwagaragaje urutonde rw’ibyaha baregwa.
Icyaha cyahereweho ni icyo gukwiza amakuru y’impuha cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guhindanya isura yabwo mu mahanga.
Iki kiregwa Bwana Nkaka wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR kugeza ku munsi yafatiweho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga yashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Congo no kwica impunzi.
Uyu,ashinjwa kandi gushinja ubuyobozi bw’u Rwanda kwica abaturage b’abanyekongo bikitirirwa FDLR.Abo bombi baregwa kandi icyaha cyo gushaka guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku biganiro bya Ignace Nkaka wumvikanye yigamba ibitero byabaga byagabwe mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda bigahitana abaturage.
Ubushinjacyaha buvuga ko Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega nawe atahakana uruhare rwe kuko ngo ari we wari ushinzwe ubutasi bivuze ko ari we watangaga amakuru ashingirwaho n’abatera.
BBC yanditse ko Urukiko rwasabye ubushinjacyaha gusobanura neza icyo aba bombi baregwa kuko byinshi mu bigize ikirego byakozwe n’umutwe wa FDLR.
Ubushinjacyaha bwavuze ko butarega aba bombi ku byaha bakoze bo ubwabo ahubwo bakurikiranywe kuko babaye mu mutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba.
Gusa urukiko rwasabye ko ubushinjacyaha buzagaragaza neza icyo aba bakurikiranyweho, byaba ari ukuba bari abayobozi hakagaragazwa uko batanze amabwiriza yo gukora icyaha.
Mu iburanisha rya none, abaregwa nabwo ntibashoboye kubona umwanya wo kwisobanura.
Gusa ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko bemeye ko bari abayoboke ba FDLR ariko ko nta ruhare bagize mu byaha byakozwe n’abarwanyi bayo kuko bo batajyaga ku rugamba.
MWIZERWA Ally