Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko bamaze guhana abakozi bo mu nzego z’ibanze 478, bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ibi Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri RBA cyagarukaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki 11 Kanama 2021, igafata ingamba zitandukanye zikomorera abaturage bari barashyizwe muri Guma mu Rugo hamwe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo za restaurant no kongezwa amasaha yo gukora no kugera mu Rugo.
Minisitiri Gatabazi asaba abaturage kudakomeza gukerensa Covid-19, ahubwo bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda kuko iyo ndwara ntawe itageraho nk’uko bamwe babyibwira.
Ati “Abajya kunywera ahantu hatemewe, abongabo turabafata tukabahana, ndetse tukabahanana n’abayobozi kuko kugeza kuri uyu munsi tumaze guhana abakuru b’imidugudu 388 bavanwa mu nshingano, tumaze guhana abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari mu karere, mu mirenge, bose hamwe uteranyije ni abantu bagera muri 478, kandi tuzakomeza tunabahane. Buri wese yaba ku rwego rw’akarere, ku ntara, ku rwego rwa Minisiteri, urw’abaturage umuntu wese unyuranya n’aya mabwiriza arabihanirwa”.
Abaturage barasabwa kudasuzugura inzego z’ubuyobozi kugeza n’aho hazamo ikintu gisa nko guhangana ariko n’abayobozi ngo ntibakwiye guhohotera umuturage bamuhora ko adafite ibyo yubahirije, kuko hari uburyo bwinshi bwakoreshwa bwo kuba umuntu utubahirije amabwiriza akurikiranwa.
Inzego z’ibanze kandi ziranibutswa ko ibyemezo byafashwe byorohereza abaturage kugira ngo ubukungu bukomeze nk’uko mMnisitiri Gatabazi abisobanura.
Ati “Ni ukongera kwibutsa inzego z’ibanze ko ibyemezo byafashwe byorohereza abaturage kugira ngo ubukungu bukomeze, kugira ngo ubuzima bukomeze kuko hari abantu benshi bamaze igihe badakora. Ibintu by’ubukwe iyo bubaye, amafaranga bwatwaye ajya ku bantu benshi, ajya ku nzu zitunganya imisatsi, ku bashaka ibyo kurya, ku batwara abantu, amagare n’amapikipiki, mituyu, mobile money, abadekora, abavuga ubukwe n’ibindi. Ubukwe bw’umuntu umwe bushobora kuba butunze abantu 1000 kandi batigeze bahurira muri ubwo bukwe, rero iyo bifungutse n’ukugira ngo ubuzima bukomeze kuko hari abantu benshi bari bamaze iminsi badafite akazi”.
Gufungurwa kw’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye byari bimaze igihe bidakora ngo ntibikwiye kuba intandaro yo gutuma abantu bibagirwa bakadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihe cyose batayubahiriza ari zimwe mu nzira zituma imibare y’abandura yiyongera bikaba bishobora guhita bibasubiza muri gahunda ya Guma mu Rugo.