Uyu muhango wo guca imyeyo witabwagaho n’abakobwa b’abangavu n’abagore batabikoze mu bukumi bwabo, ni uwo gukurura bimwe mu bice by’igitsina cyabo bikaba birebire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye urugo, cyane ko hambere iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire yabo.
Uretse ibyo, Abanyarwandakazi bawufataga nk’ingenzi kuko uko ibyo bice byamaraga kuba birebire byabaga ari nk’umwambaro w’igitsina.
Nubwo uyu muco hari abavuga ko ari uw’abo hambere, abazi uburyo bwo kuwukora bawusaruramo amafaranga muri iki gihe, hakaba n’abadaterwa isoni no kubyatura.
Mukamana Dative, umugore w’imyaka 44 y’amavuko wamamaye ku kazina ka “Masenge”, yatangaje ko amaze imyaka irenga 20 atunzwe no gukunira abagore n’abakobwa bamugana ku bwinshi anashimangira ko agiye gushinga ishuri ryigisha igitsina gore guca imyeyo ngo afashe ingo nyinshi.
Avuga ko guca imyeyo atabyize ahubwo ari impano yakuranye ngo kuko akiri n’umwana hari ubwo yabikoreraga bagenzi be biganaga.
Mukamana yemeza ko intego yo gushinga ishuri ryigisha guca imyeyo yayigize nyuma y’aho abagore benshi bamugana baba bamubwira ko ingo zabo zigiye gusenyuka kubera ko batakoze uwo muhango.
Ati “Intego yanjye ubundi ni ukubaka sosiyete nyarwanda no gufasha ingo cyane zirimo gusenyuka kuko njya mbibona kenshi cyane hakaza abagore bakambwira ngo ‘mfasha urugo rwanjye ruri gusenyuka’, intego rero mfite ni uko izi ngo ziri gusenyuka kuko wenda umugore atakoze uyu muhango zongera zikubakika zikamera neza.”
Yakomeje agira ati “Ubu mfite gahunda yo gushinga ishuri ryo kwigisha uburyo baca imyeyo kandi bindimo cyane kuko rizajya ryigisha abagore n’abakobwa batabikoze uko babikora bityo bigabanye wa mubare mwinshi w’ingo muri iki gihe turi kubona zisenyuka.”Yongeyeho ko atazi neza igihe iri shuri rizaba ryatangiye gukora ariko ashimangira ko nabona abaterankunga rizatangira mu mwaka utaha.
Uyu mugore asobanura ko umuhango wo guca imyeyo umukobwa atangira kuwukorerwa afite imyaka 12 akanashimangira ko n’abagore b’imyaka 45 abibakorera kandi bikaza.
Uyu mwuga ngo uramutunze kandi umaze kumugeza kuri byinshi cyane ko ku munsi ashobora kwakira abakiliya bagera ku 10 ku buryo ku kwezi yinjiza agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Urantunze kandi neza ubu maze gukuramo inzu ya miliyoni 20 abana barize abandi baracyiga kandi no mu cyaro narubatse.”
Yongeyeho ko nta giciro fatizo agira cy’amafaranga ahabwa iyo yaciriye umuntu imyeyo ahubwo biterwa n’umubiri w’umuntu kuko hari n’ababa bafite umubiri ukomeye.