Murwego rwo guteza imbere iby’iwacu no kwigira muburyo bugiye butandukanye bamwe mubanyeshuri bize muri kaminuza ya Makerere bagiye gushing ishuri rikomeye rizajya rikora nka kaminuza ya Makerere hano iwacu. ibi bikaba bizakorwa mu rwego rwo kwegereza ubumenyi abana b’abanyarwanda bajyaga kubushakira mugihugu cya Uganda aho iriya kaminuza iherereye.
Iyi kaminza ibarwa muri Kaminuza 10 za mbere zikomeye muri Afurika, ndetse ku Isi ibarwa mu 1000 za mbere. Yizemo Abanyarwanda benshi cyane abari impunzi muri Uganda kubera amateka y’igihugu cyabo, ndetse n’abandi bagegenda bayigamo baturutse mugihugu cyacu aricyo kibajyanye.
Mu gihe Makerere yizihiza imyaka 100 ibayeho, Abanyarwanda bayizemo, bafite gahunda yo gushinga Kaminuza imeze nkayo mu Rwanda, ikazatangira gukora bitarenze mu 2024.
Abanyarwanda barenga 1000 bahuriye mu ihuriro ry’abize muri iyi Kaminuza ryitwa Murwaa. Babarizwa mu ngeri nyinshi z’igihugu uhereye muri Guverinoma, mu nzego z’abikorera n’ahandi.
Umuyobozi wa Murwaa, Bizimungu Shukuru, yavuze ko abize muri iyi kaminuza bagiye gushinga imeze nka yo kandi ko izaba itanga amasomo nk’atangirwa muri Uganda.
Yagize Ati “Dufite gahunda yo kuzashinga kaminuza imeze nka Makerere hano, ni umushinga ukomeye tuzafatanyamo n’abaterankunga na Makerere nyir’izina ikabidufashamo ku buryo abantu bazajya bahabwa amasomo ndetse bakanahabwa impamyabumenyi zabo hano batarinze kujya Kampala.”
“Izaba ari Makerere twimuriye hano ariko ari umushinga wacu dutangije nk’abantu bize muri iyi kaminuza.”
Umuyobozi wa Makerere, Prof.Barnabas Nawangwe, yavuze ko banejejwe kandi biteguye gukorana n’aba barangije muri iyi kaminuza kugira ngo mu Rwanda hatangizwe ikora nkayo, yemeje kandi ko bazafatanya n’abiyemeje kuzana ubwo burezi hano mu Rwanda.
Umuhoza Yves
Iyo ni colonisation mwisura nshya