Mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kanama 2024,hatangijwe ikigo gifasha abana kumva no kuvuga kizwi nka Rwanda Institute for speech and Hearing Independence (RISHI).
Iki kigo cyitezweho guhangana n’ikibazo cy’abana bavukaga bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gihereye ku uvutse cyangwa se ufite amezi 8 kugeza ku myaka 3-5 y’amavuko.
Umuyobozi w’iri shuri Elie Nduwayesu yasobanuye impamvu bazahera ku bana bari muri iki kigero gusa.
Ati:” Iyi gahunda yacu twatangije, igamije kurandura iki kibazo no gufasha abana bavukanye ubu bumuga kwisanga muri sosiyete Nyarwanda,bakagira akamaro nk’ibindi biremwa byose”.
“Tubifashijwemo n’abarimu kazi babiri dufite bavuye guhugurirwa mu gihugu cy’Ubuhindi, tuzazanukana n’abana bavuka cyangwa se guhera ku mezi 8 kuko aribo byoroshye kumenyereza uburyo bw’ikoranabuhanga tuzakoresha ,bamara kugira imyaka 3-5 tukabarekura bakajya kwiga mu mashuri asanzwe”.
Elie Nduwayesu avuga ko abana barenze iki kigero bigoye kubafasha Kandi ko abenshi baba baramaze kumenyera ururimi rw’amarenga rutaramenywa na benshi mu Rwanda ku buryo bibagora kwisanga muri sosiyete zose.
Ati:” Ubundi tuzakoresha agakoresho gashyirwa mu gutwi kitwa “Hearing Aids” kajyana ijwi ku bwonko umuntu akabashya kuvuga kuko impamvu abenshi batavuga ni uko nta nicyo baba bumva ngo bakivuge”.
“Aka gakoresho iyo ugashyize mu gutwi k’umuntu ukuze karamusakuriza kuko nibwo bwa mbere aba yumvise urussku n’amajwi y’ibintu byinshi akaba yabura amahoro, abenshi muri bo baba baramenyeye kuganira mu buryo bw’ibimenyetso, bugiteje inkeke zo kuba bisanga muri sosiyete izi Ibimenyetso gusa bagera ahandi bakabura uwo bavugana nawe kuko abenshi batabizi, umwana akaba yabaho yihebye”.
Umulisa Milleille na Rukundo Hervine ni abarimu kazi bavuye guhugurirwa mu Buhindi gufasha abana bafite iki kibazo, bavuze ko biteguye guha abana b’u Rwanda n’abo mu bindi bihugu bitandukanye ubufasha bw’ubumenyi bafite”.
Milleille ati:”Mu bumenyi twahawe igihugu cyacu ndetse n’ahandi batwitegeho ko tuzatanga ubu bumenyi twahawe, bukabasha kuba igisubizo cy’iki kibazo cyo kutumva no kutavuga Kandi umwana tuzafasha ari mu kigero cy’amzi 8 azakura yumva anavuga neza nk’abandi bose”.
Hervine yunzemo ati:” Bizatworohera kuko turazamukana n’abakiri bato kuko kumenyereza umuntu ikintu atarakura ,akurana na cyo akakimenyera”.
Uwitonze Hesron, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe abafite ubumuga yavuze ko abavukana ubu bumuga batoroherwaga no kubana n’abandi ndetse ashimira iri shuri ryazanye igisubizo kiruta gukoresha ururimi rw’amarenga.
Ati:”Abana benshi bafite iki kibazo,ubu bigishwaga ururimi rw’amarenga, bajya mu y’andi mashuri bagasanga hari abarimu batayazi bikabaviramo Kuva mu ishuri,abandi wasangaga kubana na sosiyete Nyarwanda bigoye kuko bavuga ibintu mu marenga abandi ntibabimenye, iri shuri rero cyaba ari igisubizo kizima cyo kubona umuntu utabaga yashobora kumva ari kumva,akavuga “.
Ikigo RISHI kije gukemura ibi bibazo nyuma ya Deef People Training Center nayo iyobowe na Elie Nduwayesu iherereye mu murenge wa Nyange ,Akarere ka Musanze yigisha abafite ubu bumuga,gukoresha ururimi rw’amarenga Aho abarenga 500 bamaze kwigishwa.
Biteganyijwe ko ku ikubitiro, buri mwarimu azajya afasha abana 10, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa RISHI busaba inzego zitandukanye nka MINEDUC, MINISANTE n’izindi…kubaba hafi muri iki gikorwa cyitezweho umusaruro urambye.