Iteganyagihe ryo kuva taliki ya 11 kugeza 20 Kanama 2021, rigaragaza ko mu minsi ya mbere y’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2021, kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 14 hateganyijwe kuzarangwa n’ibihe by’ubukonje ndetse ahenshi mu gihugu hakazagwa n’imvura, naho kuva taliki ya 15 kugeza taliki ya 20 hateganyijwe ibihe by’ubushyuhe bizarangwa n’ibicu bike n’izuba ryiganje.
Imvura iri hejuru ya milimetero 30 iteganyijwe henshi mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Ingano y’ubushyuhe bwo hejuru iri hagati ya dogere Selisiyusi 24 na 28 niyo iteganyijwe mu gice kinini cy’igihugu. Umuyaga mwinshi uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda uteganyijwe mu ntara y’Iburengerazuba naho umuyaga uringaniye uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu.
Imvura iteganyijwe
Hateganijwe Imvura iri hagati ya milimetero (mm) 0 na 50 niyo iteganyijwe mu gihugu mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2021. Imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 30 na 50 iteganyijwe mu karere ka Rubavu mu majyaruguru y’uturere twa Burera, Musanze, mu burengerazuba bw’uturere twa Nyabihu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke no mu bice bimwe na bimwe biherereye mu majyaruguru y’akarere ka Nyagatare.
Ahandi hasigaye mu turere twa Burera, Nyabihu, Musanze, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Muhanga, Nyagatare, Gakenke na Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30. Henshi mu ntara y’Amajyepfo no mu gice cy’amajyepfo y’intara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura nke cyane iri munsi ya milimetero eshanu (5 mm). Hateganyijwe ko imvura izagwa hagati y’italiki 11 na 14 nyuma yaho hagaruke ibihe bisanzwe by’ubushyuhe bw’impeshyi. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe, ikaba izaterwa ahanini n’ubuhehere bw’umwuka buzaturuka ku muyaga ukonje uzakomoka mu majyaruguru y’ishyamba rya Congo werekeza mu Rwanda.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe
Kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 14 Kanama 2021, mu gihugu hazarangwa n’ikirere gikonje, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe bukaba buri hagati ya 20°C na 30°C. Ubushyuhe bwinshi buri hagati ya 28°C na 30°C buteganyijwe mu kibaya cya Bugarama no mu bice bimwe na bimwe by’uturere twa Nyarugenge, Nyanza, Gatsibo, Bugesera na Kayonza. Henshi mu ntara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo, mu mujyi wa Kigali no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya 24°C na 28°C.
Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 20°C na 22°C ni bwo bucye buteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Nyabihu na Musanze, mu burasirazuba bw’uturere twa Rubavu, Rutsiro no mu burengerazuba bw’uturere twa Ngororero,Nyaruguru na Nyamagabe. Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi gato y’ikigero cy’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama
Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe
Hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 2 na 12 ku isegonda mu gihugu. Umuyaga mwinshi uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe by’intara y’Iburengerazuba.
Eric Bertrand Nkundiye