Mu Rwanda hateraniye inama nyafrika yiga ku ngufu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ amashanyarazi kigaragara hirya no hino kuri uyu mugabane.
Iyi nama iratangira kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 kugeza kuwa Gatatu tariki 6 Ugushyingo, 2024, u Rwanda rurakira inama igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane.
Ni igikorwa cyateguwe na Informa Market, Ikigo mpuzamahanga gitegura inama ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ndetse na Rwanda Concention Bureau, Ikigo Nyarwanda gifasha abantu cyangwa Ibigo n’imiryango mpuzamahanga bifuza gukorera inama cyangwa andi mahuriro mu Rwanda.
Iyi nama irabera muri Kigali Convention Centre, ukaba yitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo aba-minisitiri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ingufu, ibigo bikomeye bikora ibijyanye n’ingufu, abantu b’ingeri zose barimo abifuza kumenya aho Afurika igeze mu gukwirakwiza amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ibidukikije.
Biteganyijwe ko muri iyi nama hazaba imurikabikorwa ku buryo buri wese azabasha kwirebera aho amasosiyete mu by’ingufu ageze mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi ku mugabane w’Afurika.
U Rwanda ruvana hanze hafi 15,5 MW z’amashanyarazi hakoreshejwe kwambukiranya imipaka ya RDC n’iya SINELAC na hafi 3MW ziva mu Bugande, N’ubwo hari ingufu z’amashanyarazi zituruka hanze, umutungo w’ amashanyarazi uburaho 50%. Mu 2004 hinjijwe amashanyarazi angana hafi na 380 MWh z’amashanyarazi atangwa.
Mu myaka hafi 30 ishize u Rwanda rwibohoye, gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage byavuye ku gipimo cya 2% bigera ku 74.5%. Abo amashanyarazi yagezeho bahamya ko wababereye imbarutso y’iterambere babikesha ubuyobozi bureba kure bukanashyira umuturage ku isonga.
Mu Banyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 74.5%, abagera kuri 50.9% bayafatira ku muyoboro mugari mu gihe 23.6% bakoresha ingufu zisubira.
Mu myaka igera kuri 20 ishize hubatswe inganda zitanga amashanyarazi angana na megawatt 383.4, ingomero zifatiye ku mazi zitanga megawatt 148 zingana na 34%, nyiramugengeri igatanga megawatt 85 zingana na 20%, na Gaz Methane itanga megawatt 79 zingana na 18.5%. Undi muriro ni uhuriweho n’ibihugu by’abaturanyi n’utangwa n’ingufu zisubira ungana na 13.5%.
Buri munsi mu Rwanda hakoreshwa megawatt 208 z’amashanyarazi mu gihe hatunganywa megawat 383.4. Buri mwaka abayakenera biyongeraho 10%. Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST 1 byari biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose 100% baramaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.
Rwandatribune.com