Abacuruzi bo mu isoko rya Gitarama, bavanywe mu muhanda bagahabwa ibibanza ngo bacururizemo imboga baravuga ko bahawe ibibanza ahihishe ku uburyo nta muntu uza kubagurira ibyo bikaba impamvu yatumye bisubirira gukorera mu muhanda.
Aba bacuruzi bo mu isoko rya Gitarama, baravuga ko bahawe isoko ahantu bitakorohera umukiriya uwariwe wese kuza kubahahira ngo kuko hari abandi bacuruza imboga kandi bagacururiza ahantu hagaragara hasakaye kandi hameze neza.
Aba bavuga ko ntawasiga rero imboga ahantu heza ngo ajye guhahira ahantu hanyagirwa,kandi hatameze neza.
UWASE Julienne ucururiza imboga muri iri soko, nawe akaba yaravanywe mu muhanda agahabwa ikibanza muri iri soko.
Yagize ati ”Baduhaye ibibanza nyamara ntacyo bitumariye, iyo turanguye ntidusubire hanze ibicuruzwa bitwumiraho ,ibindi bikabora kandi nyamara dufite Tin number iteka twishyura.”
Yakomeje agira ati ”Ntakundi twari kubigenza rero twiyemeje kwisubirira gukorera ku muhanda ngo turebe ko hari icyo twaramura,tukabona n’ibyo twishyura ikibanza twahawe.”
Agnes Nyirandayambaje we yagize ati”Ibibanza baduhaye birihishe,ntamukiriya twahabonaga ni nayo mpamvu jyewe nahisemo kujya gukorera aho badukuye, n’ubundi iyo badusanze kumuhanda badutwara kudufunga bakanaduca amafaranga,nta yandi mahitamo twe rero dufite atari aya’’
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga KAYIRANGA Innocent kuri iki kibazo yasubije Rwandatribune.com agira ati:”Bariya bantu barabeshya,ahubwo baba bashaka kujya gucururiza mu muhanda bakanasanga abantu aho bacururiza.ibyo rero bigateza akavuyo n’akajagari mu mugi,ntitwabyemera rero.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati ”Hari isoko rishya turi kubaka niryuzura abafite ibyo ibibanza bose tuzabaha aho gukorera bishimiye”
Iri soko rya Gitarama ribarizwa mu mujyi wa Muhanga, akarere ka Muhanga.
MASENGESHO Louis