Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo, yasabye abikorera bari bitabiriye inama yiga kubucuruzi n’ishora mari yaberaga I Kigali , kubyaza umusaruro amahirwe yose bafite bagashora imariri zabo muri ibi bihugu.
Iyi nama yiga kubucuruzi n’ishoramari yahuje, abashoramari na ba rwiyemezamirimo basaga 100 bo hanze y’u Rwanda n’abo mu Rwanda basaga 200 aba bose basabwe kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari muri uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo yavuze ko hari amahirwe menshi mu bihugu bigize umuryango wa Francophonie agomba kubyazwa umusaruro.
Abitabiriye inama y’ubucuruzi n’ishora mari i Kigali
Muri iyi nama kandi sosiyete z’ubucuruzi zisaga 70 zo mu bihugu bisaga 20 byo muri uyu muryango wa Francophonie ni zo zihagarariwe biteganijwe ko ku munsi wa kabiri w’iyi nama hazasinywa amasezerano atatu hagati ya zimwe muri izo Sosiyete na Sosiyete zo mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane.
Uyu munyamabanga Louise Mushikiwabo avuga ko muri iki gihe uyu muryango ushyize imbere iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane mu bihugu binyamuryango .
Yongeye ho kandi ko amahirwe ari menshi kubanyamuryango bose kuko isoko ry’abagize uyu muryango basaga miliyoni 320 ndetse bakaba biyongera umunsi kuwundi ni amahirwe meshi cyane rwose.
Uwineza Adeline