Mu kiganiro yagiranye n’abacuruzi bambukiranya imipaka,bibumbiye muri koperative Dukore, Akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Min. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Yasabye aba baturage guharanira gutera imbere, no guteza imbere igihugu muri rusange.
Iyi koperative yanafashijwe kubona ibinyabiziga bizabafasha gukora imirimo yabo neza,no kuyinoza, dore ko bahawe moto 15 imwe ikaba ifite agaciro ka Miliyoni eshatu, aba bacuruzi bakaba bemeje ko zizabafasha gutwara ibicuruzwa byabo muri Congo.
Minisitiri yavuze ko ibi binyabiziga bizafasha aba bacuruzi kuzahura ubucuruzi bwabo bwasubijwe inyuma na COVID-19.
Umwe muri aba bacuruzi yemeza ko byabagoraga gutwara ibicuruzwa byabo, ngo kuko bitabazaga amagare y’abafite ubumuga, ariko ugasanga ayamagare rimwe na rimwe abaye make.
Abayobozi b’akarere ka Rubavu Kandi batembereje Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, isoko rya Gisenyi rimaze imyaka igera kuri 11 ryaradindiye, asobanurirwa ingamba zihari, mu kurangiza iki gikorwa kimaze iyi myaka yose kitava aho kiri, kuko abikorera n’ akarere batumvikanye kuri bimwe mubyabarebaga.
Minisitiri yavuze ko inzego zibishinzwe zigiye kubyinjiramo zirebe aho bitagenze neza, ati”ntibizasubira inyuma, kuko bizakomeza bitarenze ukwezi kumwe gusa, kuko gusubira inyuma kubi ni ukuzamukana n’ibintu bitanoze.
Umuhoza Yves