Gen.Jeva yakomoje ku makimbirane amazemo iminsi we na Gen.Hamada ndetse yerekana ko Hamada ariwe kibazo cya mbere cyari gikomereye umutwe wa FLN.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yanyujije kuri Radio Amashirakinyoma Tv isanzwe icishwamo, ibiganiro bya CNRD ubwiyunge, aho Gen.Hakizimana Jeva yatangiye asa nurahirira kuyobora ingabo za FLN, ndetse asezeranya abayoboke b’uyu mutwe ko agiye kugarura amahoro n’ituze muri FLN.
Gen.Jeva kandi yagarutse mu ntambara zimaze iminsi zishamiranyije igice ayoboye cya FLN n’igice cya Gen.Hamada avuga ko Gen Habimana Hamada yari yarababereye igisitaza ariko ko ibibazo byo muri Hewa Bora na Kirembwe birikugenda bikemuka ko nta hantu hataba ibibazo usibye mu ijuru.
Mu mbwirwaruhame ye yavuze ko muri iki gihe umutwe wa FLN urikugenzura igice cy’amajyepfo y’u Rwanda ndetse n’uburengerazuba kandi ko agiye gukuraho Leta iriho agashyiraho indi izatanga amahoro ku baturage.
Abasesenguzi mu bya politiki batavuga rumwe na Leta basanga kuba FLN yaracitsemo kabiri, nta kintu na gito yageraho cyane ko muri iki gihe uyu mutwe usa naho watsinzwe ruhenu, kandi ukaba utagifite abantu bawutekerereza kubera akavuyo ka Gen.Jeva.
Hashize iminsi amakimbirane aca ibintu muri CNRD FLN, ayo makimbirane kandi akaba yarasize Gen.Jeva yisizeho nka Perezida w’ishyaka rya CNRD UBWIYUNGE ku mazina ya Niyomukiza Edi David, Visi Perezida akaba Umubyeyi Nyiraneza Francine naho Umunyamabanga mukuru akaba Col.Theoneste Maisha Iyamuremye urigukoresha amazina ya Fidele Igiraneza.
Ayo makimbirane yo kumaranira ubutegetsi yatumye abarwanyi babarirwa muri mirongo itanu bagwa muri iyo mirwano, mu gihe abasivili bo bagera muri 74. Ayo makimbirane kandi yasize Gen.Major Niyirora Gaseni yishwe aho bivugwa ko yagambaniwe na Gen.Jeva afatanyije na Col Maisha Theoneste.
Mwizerwa Ally
Muramutinya murakavuna umuheto!uyu mwana wumuhutu Nyagasani amuturindire.ariko twizere ko atazaduhinduka akatubera nkaka kamasa kagiye kumara amashyo! Ahubwo natubwire ibyo akeneye kuko aho tugeze ubu uwaza wese niyo yaba umunyamahanga atwizeza ibitangaza twamukurikira.tugeze iwandabaga. Niko kuri.
Nyumvira aba nabo bibera mumandazi gusa, ayo majyepho arimo kuvuga nay’uRwanda cyangwa nay’ URUNDI-RWANDA??? Gusara sukwiruka imisozi gusa.
Uyu mugabo nuwo gushyigikirwa tutitaye kubyo gupfa.kuko umuntu ugufungira ubusa cg akamamama.arutwa nuwo mudahuje ariko ukubaha nkikiremwamuntu.ikibazo nibaza uyu nawe ntazaduhinduka akanaduhombera nka ka kamasa kamaze amashyo!