Muri gahunda yo kwibuka kunshuro ya 29 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba abari abaturanyi babo gutanga amakuru y’ahaherereye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ni ibintu byagarutswe ho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace k’Intara y’Amajyepfo.
Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina abarokotse baho, bagaruka ku butwari bw’uwahoze ari burugumesitiri wa Komini Mugina, Callixte Ndagijimana wagerageje kurwana ku batutsi.
ko bagerageje kwirwanaho uyu yamara kwicwa, bakarushwa imbaraga n’abicanyi, kuri ubu ariko bavuga ko abarokotse biyubatse.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina kandi, hanashyinguwe imibiri 24 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yavuze ko Jenoside yateguwe ikanatizwa umurindi n’ubutegetsi bubi, avuga igihe kigeze ko urubyiruko rumenya ayo mateka kugira ngo birufashe kuyirwanya.
Mu Karere ka Kamonyi hari inzibutso 3 ndetse n’imva 4 z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko imibiri ishyinguye muri izo mva uko ari 4 yimurirwa mu nzibutso 3 Akarere ka Kamonyi kazasigarana muri gahunda yo guza inzibutso.
Aka karere gaherereye mu ntara y’amajyepfo kakaba gahana imbibe n’umujyi wa Kigali, binavugwa ko biri mu byateje umurindi abakoze Jenoside muri aka gace kahoze kitwa Komine Mugina
Uwineza Adeline