Abayobozi ba Sosite Sivile zikorera muri Kivu y’Ajyaruguru niy’Amajyepfo,basabye Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, guhindura imyitwarire bari kugaragaza mu kibazo cy’Umutwe wa M23.
John Banyenye na Adrien Zawadi Abayobozi b’izi Sosiyete Sivile basabye izi ngabo, guhagarika icyo bise” I mihango y’ikinamico” bari gukinana n’Umutwe wa M23.
Bakomeza bavuga ko ingabo za EAC na M23 bamaze igihe bakina ikinamico imbere y’Abanyekongo babaye, aho batumira FARDC ,MONUSCO n’abandi bagamije kubereka ko M23 ivuye k’umugaragaro mu duce yigaruriye ,ariko nyuma y’iminsi mike abo barwanyi bagakomeza kugararagara muri utwo duce ntaho bagiye.
Baragira bati” M23 n’ingabo za EAC, bari mu mikino imeze nk’ikinamico . Batumira FARDC,MONUSCO n’imiryango mpuzamahanga bakagaragaza ko abarwanyi ba M23 bavuye k’umugaragaro mu duce twa Kibumba na Rumangabo ,kandi nyamara ntaho bagiye. Ibi ni ikinamico rigamije kuyobya uburari kandi bigomba guhinduka”
Bongeye ho ko Ingabo za EAC ,zigomba guhindura imyitwarire yazo ku kibazo cya M23 ndetse ko zigomba gutangira ibikorwa byo kugarura amahoro n’Umutekano mu duce twa Nyiragongo na Rutshuru twigaruriwe na M23, bitaba ibyo zigahura n’uruva gusenya cyangwa se umujinya w’Abayekongo mu minsi mike iri imbere.
Kugeza ubu ,Abanyekongo barwanya M23 bakomoje gukemanga ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, bitewe n’uko zitigeze zigaba ibitero ku mutwe wa M23 nk’uko bari bayiteze .
Ubuyobozi bw’izi ngabo bwo, buvuga ko mu byazizanye hatarimo kurwana na M23 ahubwo ko ari uguhagara hagati y’impande zombi kugirango zibashe kugera k’ubwumvikane no kurinda umutekano w’Abaturage.