Abagizi ba nabi bataramenyekana basenye ikiraro gihuza Umurenge wa Rongi w’Akarere ka Muhanga n’uwa Ruli mu Karere ka Gakenke bituma ubuhahirane ndetse n’abajyaga kwivuza ku Bitaro by’Akarere ka Gakenke biba bihagaze.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko bikekwa ko iki kiraro cyari cyarubatswe na RDF cyangijwe na ba rwiyemezamirimo bari bafite ubwato bubiri bwambutsaga abaturage bubajyana mu Karere ka Gakenke cyangwa bubavanayo bikekwa ko bahaye amafaranga abashinzwe kukirinda bakagisenya bagamije gushaka kwambuka mu buryo bworoshye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru y’iryo yangirika ry’ikiraro ndetse ko bamaze kuganira n’abaturage harebwa ubundi buryo bwakoreshwa mu kwambuka.
Nsengimana yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zaritangiye kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe kandi baryozwe ibyo bakoze.
Yagize ati “Twahageze koko ikiraro cyacitse ariko ikiraro cyacikiye ku ruhande rwo mu Majyaruguru mu Karere ka Gakenke, na bo ubuyobozi bwabo bwahageze n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahageze ngo dukurikirane intandaro y’icyabiteye, rero biracyakurikiranwa.”
Yakomeje ati “Hari ibikekekwa, cyaciwe n’abantu inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza zireba ababigizemo uruhare. Cyari cyarakozwe n’abasirikare kugira ngo gifashe abaturage kwambuka, bajya hakurya. Iperereza ryatangiye ngo harebwe nyiri abayazana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko hari gushakishwa ubwato bwafasha abaturage kwambuka mu gihe ikiraro cyacitse cyo kitarubakwa.
Ati “Twari twatekereje ingamba twafata tukareba ahantu twafata ubwato bwaba bwunganira abaturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.”
Nsengima yasabye abaturage kugira uruhare mu gusigasira ibikorwa remezo bibegereye.
Ati “Inama ni ugukomeza kugira uruhare mu bikorwaremezo kugira ngo bibafashe cyane ko bikorwa kugira ngo abaturage bibafashe koroherwa n’ubuzima kandi babashe kugera ku iterambere mu buryo buboroheye ariko bagatanga amakuru ku muntu wese waba wagize uruhare muri iryo senyuka, abantu babigizemo uruhare bagakurikiranwa.” Nyuma y’aho iki kiraro gicitse ubuhahirane hagati y’Uturere twombi bwahagaze