Kampani 21 zikora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro yifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye gusubiranya Ibirombe haterwa ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije byangizwaga n’isuri yaturukaga mu birombe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Kampani 12 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zatangiye gusubiranya ibirombe.Mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 11 muri iyo usanga yiganjemo amabuye y’agaciro yo mu bwoko 3.
Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Muhanga, Niragire Ezéchiel avuga ko mu myaka yashize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga hatitawe ku ngaruka bushobora guteza mu kwangiza ibidukikije birimo amashyamba, imigezi n’imirima y’abaturage.
Niragire yavuze ko ubukangurambaga bamaze igihe bakora hirya no hino ku hacukurwa ayo mabuye, basabye abakozi b’izo kampani, kubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije.
Yagize ati ”Twabanje gusaba ko abakozi bashinzwe ubucukuzi kuba bagomba kuba babifitiye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na mine ubu bamaze kubyubahiriza.”
Niragire avuga ko kuba bafite abo bakozi babyigiye byonyine bidahagije, ko bisaba gutunganya indani, gutunganya itaka n’amazi bakoresha kugira ngo ayo bohereza mu kabande ahagere ayunguruye.
Umuhuzabikorwa ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubucukuzi muri Rugendabari Mining Campany Ltd, Ndayisaba Fidèle yabwiye UMUSEKE ko imirimo yo gusubiranya ahacukurwa amabuye haterwa ibiti byabatwaye imbaraga nyinshi, kuko byasabye ko bakodesha imashini ku kiguzi cyo hejuru ku munsi bakuba n’umubare w’iminsi izo mashini zizamara bagasanga bazishyura amafaranga menshi.
Yagize ati ”Nubwo byatugoye ariko bigiye gutanga umusaruro mwiza kuko ibiti nibimara gukura tuzajya ducukura indani tutangije ibidukikije.”
Ndayisaba avuga ko bamaze gutera ibiti biri ku buso bwa hegitari 15 kuri 17 zicukirwaho amabuye y’agaciro. Akavuga ko 2 zisigaye barangije gutunganya n’ingemwe z’ibiti bazaziteraho.Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko burimo guhangana n’abantu bacukura badafite impushya bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli.
Bimwe mu birombe byo mu Karere ka Muhanga, byasize byangijwe na za Kampani z’ababiligi mu mwaka wa 1940
UMUHOZA Yves