Abaturage batuye mu Murenge wa Muhanga mu Kagali ka Nyamirama barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora bugatabara abana biga mu kigo cy’ishuri ribanza rya Rutaka bemeza ko iyo imvura iguye abana bajya kugama mu mihana irituriye.
Aba baturage bavuga ko ibyumba by’iri shuri bishaje cyane bityo bishobora kugwira aba bana bajya kugama imvura mu ngo zirituriye icyo kigo kubera ubwoba ko ryabagwira n’ubwo baba bahunga kunyagirwa.
Bavuga ko basaba ubuyobozi bw’Akarere kwibuka iki kigo ntibazatabare ari uko habaye ibibazo abana bagwiriwe n’ishuri.
Ndagijimana Mohamed avuga ko abana biga ku kigo cya Rutaka batiga neza kuko iyo imvura iguye bimuka bakajya gushaka ahatava ibyo bigaga bikaba bikomwe mu nkokora.
Yagize ati: “Abana bacu biga kuri iri shuri ntabwo biga neza kuko iyo imvura iguye bibasaba kwimukira mu nguni y’ahatava, hava hose bagasohoka bakajya mu yandi mashuri cyangwa mu ngo zituranye n’ishuri ibyo bigaga bikaba birarangiye umwana agaruka nta gitekerezo namba cy’ibyo yigaga bigatuma n’umusaruro uba mubi.”
Kayinamura Fidele avuga ko ababyeyi barerera kuri iri shuri bafite impungenge ko ibi bisenge by’ibi byumba bishobora kuzagera igihe bigahanukira abana bigateza impanuka.
Ati: “Twebwe nk’ababyeyi tuharerera tugira impungenge z’uko ibi bisenge by’aya mashuri byazahanukira ku bana bacu ku bw’impanuka bikabambura ubuzima bigaragara ko byaboze rwose kandi ariya mategura bisakaje arabiremereye.”
Umubyeyi witwa Niragire Devothe avuga ko iri shuri rikwiye guhindurirwa ibisenge kuko iyo umwana agiye kwiga umubara umubonye umutima ntuba uri hamwe ndetse ko ibisenge byahanukira abana ati: “Nibayavugurure bashyireho amabati.”
Ati: “Nk’uko bigaragara ubuyobozi bukwiye kureba ko haboneka amabati ibi bisenge bigahindurwa kuko iyo umwana agiye kwiga tumubara tumubonye agarutse, duhora twiteguye ko ibi bisenge byahanukira abana bacu tugasaba ko badushyiriraho amabati, erega nkuko muyabona yubatswe kera ku buryo n’abana bakubwira ko bibagoye kuyicaramo biga.”
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rutaka, Nkunzabagabo Justin avuga ko ikibazo cy’iri shuri kizwi
Ati: “Mu myaka 16 ishize hubatswe ibyumba 9 byubatswe n’umushinga wa FH (Food for the Hungry) asakazwa amategura ariko iyo umuyaga uje ushobora gukura itegura mu mwanya waryo bigatuma hashobora kubonekamo icyuho hakaba hava mu gihe cy’imvura ariko twasabye inzego kuva ku Murenge kugera ku karere ko badufasha kuhasimbuza hagashyirwaho amabati kuri ibi byumba.”
Yakomeje avuga ko ikibazo gihari kidakomeye uko abaturage bakivuga ahubwo bijyanye n’igihe iri shuri ryubakiwe ritagereranywa n’andi yubatse harimo GS Ngoma na GS Muhanga akabasaba ko bategereza mu gihe inzego zibarebera zibifatira umwanzuro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germain yabwiye itangazamakuru ko gahunda yo gusimbuza isakaro ry’iri shuli idateganyijwe vuba gusa iki kibazo kirazwi kandi ntabwo twakwifuza ko abana bacu bahura n’impanuka.
Ati: “Gahunda yo gusimbuza iri sakaro ry’amategura ntabwo ihari nubwo kugeza ubu amashuri yubakwa asakazwa amabati kandi iri ryubatswe kera cyane ariko ntabwo twifuza kubona abana bacu bahura n’impanuka tuzakomeza gukora ubuvugizi kuri bene ibi bibazo hagamijwe kubishakira ibisubizo.”
Iri shuri ryubatswe mu mwaka wa 1959 rikaba ryarasanwe na FH mu mwaka wa 2008 hubakwa ibyumba 9 rikaba rifite ibyuma 11 birimo 9 byigirwamo n’abana 370 harimo abana biga mu ishuri ribanza bagera kuri 318 naho abana 62 biga mu ishuri ry’Inshuke.
Mu karere ka Muhanga habarurwa ibyumba bisaga 407 bikenewe gusanwa naho ibyumba 207 bikaba bikeneye gusenywa burundu hakubakwa ibindi, amashuri abanza ni 124, amashuri yisumbuye yiga ku manywa bataha ni 45 mu gihe acumbikira abana ari 17 nk’uko Imvaho Nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com