Umusirikare ufite ipeti rya Caporal washinjwaga gusambaya umwana w’umukobwa mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yahamijwe iki cyaha, akatirwa gufungwa imyaka 20.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare nyuma yo kuburanisha uru rubazna rwaregwagamo uyu musirikare witwa Caporal Barame Jonas rwabereye mu Murenge wa Nyamabuye ahabereye iki cyaha.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare burega uyu musirikare, buvuga ko iki cyaha cyabaye tariki 03 Gicurasi 2021, kibera mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetsi bishinja uyu musirikare washinjwaga gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15, bwavuze ko nyuma y’uko iki cyaha kibaye, uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga bagasanga yavuye amaraso mu gitsina.
Ikariso yari yambawe n’uyu mwana w’umukobwa kandi yajyanye kwa muganga, hakorwa ibizamini ku masohoro basanzemo basanga ni ay’uyu musirikare.
Ubushinjacyaha kandi bwashingiye ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabuhamya bemeje ko uyu musirikare yasambanyije uwo mwana.
Amakuru yavuzwe ko uyu musirikare yajyanye uwo mwana mu nzu akamukingirana ari nab wo bahamagaraga umubyeyi w’umwana bagasanga umwana atabasha kugenda ari na bwo bahise bakurikirana iki kirego.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Urukiko guhamya uyu musirikare iki cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ubundi rukamukatira.
Urukiko rwavuze ko hashingiye kuri raporo yakozwe ku bizamini byakorewe umwana wasambanyijwe, uyu Caporal Barame Jonas ahamwa n’iki cyaha, bigaragaza ko icyaha kimuhama, rumuhanisha gufungwa imyaka 20 n’indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni n’ibihumbi 50 Frw.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibyo ntibyagakwiye mu ngabo z’ u rwanda zimaze kubaka amateka!