Mu karere ka Muhanga,habonetse Imibiri 12,y’abazize jenocide yakorewe abatutsi 1994, ikaba yabonetse inyuma y’inyubako y’ibitaro,bya Kabgayi,kuwa 07 Nzeri 2023 kugeza kuri iyi taliki ya 8 nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga.
- iyi Mibiri, yabonetse ubwo abarimo bahinga imboga mu mirima iri inyuma y’ibitaro bya Kabgayi ahavurirwa inkomere zoroheje,, bahise babona umubiri umwe, bituma hafatwa umwanzuro wo gushakisha kugirango barebe ko nta bandi baba barimo , niko guhita babona indi mibiri igera kuri 11 yose hamwe ihita iba 12.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, atangaza ko ugereranyije n’imiterere y’ahabonetse iyo mibiri, bigaragara ko ari iy’Abatutsi bari barahungiye mu bitaro bya Kabgayi bishwe bakahajugunywa.
Ati “Twasanze imibiri yari yarajugunywe ahantu hamwe munsi y’umukingo, irunze hamwe, ku buryo bigaragara ko iyo mibiri ari iy’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi”.
Avuga ko gahunda yo gukomeza gushakisha ibaye ihagaze, ariko uko hazajya hamenyekena amakuru bazakomeza gushakishwa, dore ko ubwo baherukaga kubaka inyubako y’abagore bazajya babyariramo habonetse imibiri isaga 1000.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kubera imiterere ya Kabgayi, no kuba hari harahungiye Abatutsi benshi, basaga ibihumbi 50, kandi mu rwibitso hakaba harimo abasaga ibihumbi 10, byumvikana ko hakiri indi mibiri itaraboneka.
IBUKA n’ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga bafatanyije,Hafashwe ingamba ko bagiye gusukura iyo mibiri ikazashyingurwa mu cyubahiro mu gihe kigenwe na leta.
Meya Kayitare asaba abafite amakuru ku hakiri imibiri kuyatanga ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kuko byakomeza gufasha mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Niyonkuru Florentine